RDC: Umunyapolitiki wibasiye ‘Abanyaburayi’ yamaganywe na Leta
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) batangaje ko bafatiye ingamba Fils Mukoko, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Tshisekedi, nyuma y’amagambo akomeye yavuze y’uko azaha intwaro urubyiruko kugira ngo rutere abanyamahanga bakomoka mu bihugu by’Uburayi. Aya magambo yayatangaje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko urugo rw’abantu bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi baba mu Bubiligi […]
AI summary
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) batangaje ko bafatiye ingamba Fils Mukoko, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Tshisekedi, nyuma y’amagambo akomeye yavuze y’uko azaha intwaro urubyiruko kugira ngo rutere abanyamahanga bakomoka mu bihugu by’Uburayi.
Aya magambo yayatangaje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko urugo rw’abantu bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi baba mu Bubiligi rusatswe n’inzego z’umutekano zibakekaho kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe.
Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (CSAC) rwafashe icyemezo cyo kubuza Fils Mukoko kugira icyo atangaza mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bundi buryo bwose bw’itumanaho bugera ku bantu benshi, mu gihe cy’iminsi 88.
Visi Perezida w’urwo rwego, Bruno Mbolison, yavuze ko iki cyemezo cy’agateganyo cyafashwe kubera ko amagambo ya Mukoko anyuranyije n’amahame yo kubaha ubuzima bw’abantu no kubaha za Ambasade n’abazikoramo.
Byongeye kandi, Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa yakuye Fils Mukoko ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura muri uwo mujyi (RASKIN).
Icyo cyemezo na cyo cyafashwe ku wa Gatatu.
Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko hakorwa iperereza
Mu rwego rw’ubutabera, Minisiteri yabwo yasabye ko hatangizwa iperereza kugira ngo hagenzurwe ibyo Fils Mukoko ashinjwa.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ubutabera, Guillaume Ngefa Atondoko, yasabye Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga gusuzuma vuba ibirego Mukoko aregwa.
Iyi Minisiteri yavuze ko amashusho yakwirakwijwe kenshi ku mbuga nkoranyambaga yumvikanamo amagambo ye asaba ko intwaro zitangirwa ku bibuga by’umupira w’amaguru, muri Kaminuza no mu nsengero, ndetse akumvikanamo n’iterabwoba ryibasira abanyamahanga bakomoka mu bihugu by’Uburengerazuba baba muri RDC.
Guverinoma ivuga ko uburemere bw’ayo magambo busaba ko inzego z’ubutabera zibigenzura neza kugira ngo hamenyekane ukuri n’icyakorwa ngo ubukekwaho akurikiranwe.
Minisiteri y’Ubutabera yongeye kwibutsa ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n’Itegeko Nshinga budashobora gukoreshwa nk’urwitwazo rwo gutera abantu ubwoba, kubakanga cyangwa kuvuga amagambo ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we yamaganye amagambo ya Fils Mukoko.
Yavuze ko Guverinoma idashobora kwihanganira amagambo nk’ayo, anizeza ko izakomeza gufata ingamba zihamye zo gukumira imyitwarire ishobora guhungabanya umutekano rusange, ubuzima bw’abantu cyangwa ubumwe bw’Abanyekongo.
Follow the story
About this article
- Length
- 344 words · 2 min read
- Published
- October 22, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke