Ikigo ASA International Rwanda Plc cyatangije icyumweru cyo kwita ku bakiliya
Ikigo ASA International (Rwanda) Plc cyatangije Icyumweru cyahariwe serivisi nziza ku bakiliya (Customer Service Week) mu mwaka wa 2026, cyongera gushimangira gahunda yacyo yo gushyira abakiliya ku isonga, mu bikorwa byacyo no gukomeza icyizere kigenga imikoranire yacyo n’abaturage gikorera. Iki cyumweru cy’ibirori, kizamara iminsi itanu uhereye kuva ku wa Mbere tariki 05 – 09 Ukwakira […]
Ikigo ASA International (Rwanda) Plc cyatangije Icyumweru cyahariwe serivisi nziza ku bakiliya (Customer Service Week) mu mwaka wa 2026, cyongera gushimangira gahunda yacyo yo gushyira abakiliya ku isonga, mu bikorwa byacyo no gukomeza icyizere kigenga imikoranire yacyo n’abaturage gikorera.
Iki cyumweru cy’ibirori, kizamara iminsi itanu uhereye kuva ku wa Mbere tariki 05 – 09 Ukwakira 2026.
Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku ishami rya ASA International (Rwanda) Plc riherereye i Kimironko, mu Mujyi wa Kigali, itangizwa n’Umuyobozi Mukuru, Salifou Christian ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi, ndetse n’abakozi.
Igikorwa cyaranzwe n’uko Umuyobozi Mukuru n’itsinda ry’ubuyobozi bahuye imbonankubone n’abakiliya, barabakira, bishimana na bo, kandi babaha serivisi nziza; ibi bikaba byagaragaje ubushake bukomeye bwa ASA International (Rwanda) Plc bwo kubungabunga icyizere cy’abakiliya, no guha agaciro serivisi z’imari zihuse, zinoze kandi zishingiye ku byo abakiliya bakeneye.
Salifou Christian, Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc yagize ati *“Abakiliya bacu ni bo shingiro rya buri kintu cyose dukora. Gutanga serivisi nziza si uguha gusa abakiliya ibyo bari biteze kubona; ahubwo ni ukubaha icyizere batugirira buri munsi, no gukomeza kunoza uburyo tubakorera.” *
Yongeyeho ko kwita kuri serivisi nziza ku bakiliya bifitanye isano ya hafi n’intego yagutse y’iki kigo yo gufasha abantu bose kubona serivisi z’imari, no kubafasha kuzamura imibereho yabo.
Yagize ati: “Iyo dutanga serivisi z’imari zinoze kandi zoroshye kubona, tuba tudakorera gusa umukiliya ku giti cye; ahubwo tuba dufasha ba rwiyemezamirimo, dukomeza imiryango kandi tugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, ndetse n’iry’ubukungu muri rusange.”
Abakiliya ku isonga muri ibi birori
Kuri ASA International (Rwanda) Plc, Icyumweru cyahariwe Serivisi nziza ku bakiliya, ni n’amahirwe yo kumva ibitekerezo byabo, kumenya uko babona serivisi bahabwa no kumenya uruhare bagira mu gutuma serivisi z’iki kigo zirushaho kunozwa.
Umwe mu bakiriya bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru cyo kwita ku bakiliya ku ishami rya Kimironko, yashimye iyi gahunda, agaragaza akamaro ko guhabwa icyubahiro no guhabwa serivisi zijyanye n’ibyo abakiliya bakeneye.
Marie Claire Muhawenimana, umukiliya wa ASA International (Rwanda) Plc, ati “Twishimira kuba duhabwa agaciro, no kumvwa nk’abakiliya. Serivise nziza ihabwa abakiliya, iduha icyizere kandi igatuma twumva ko imikoranire yacu na ASA International (Rwanda) Plc irenga ibijyanye na serivise z’imari gusa, ahubwo ko ibitekerezo n’ubunararibonye bwacu nk’abakiliya bifite agaciro gakomeye.”
Ibikorwa byo kwizihiza Icyumweru cyahariwe Serivise nziza ku bakiliya biri gukorerwa mu mashami yose ya ASA International (Rwanda) Plc, ndetse no ku cyicaro gikuru, aho abakozi basabwa kurushaho kumva uruhare rw’abakiliya, kugaragaza indangagaciro z’ubunyamwuga, kwita ku bandi, kubaha no gutanga serivisi nziza.
Nubwo iki cyumweru gitanga umwanya wihariye wo kwishimira abakiliya, ASA International (Rwanda) Plc ishimangira ko serivisi ishingiye ku bakiliya ari inshingano za buri munsi.
Iki kigo cyagize kiti: “Gutanga serivisi ku bakiliya si icyumweru kimwe gusa. Gushyira abakiliya bacu imbere ni cyo kintu cy’ingenzi mu buryo dutanga serivisi, buri munsi.”
Iyi ntego igaragarira muri serivisi z’imari zitandukanye zitangwa na ASA International (Rwanda) Plc kugira ngo ihaze ibyifuzo bitandukanye by’abakiliya bayo. Muri izo serivise harimo gufungura Konti zisanzwe, Konti zo kuzigama, gutanga inguzanyo nto, Inguzanyo z’ubucuruzi buto, n’inguzanyo za moto zikoresha amashanyarazi, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga binyuze ku rubuga USSD (*576#), no gufasha abakiliya binyuze mu guhamagara umurongo 5002 utishyurwa.
Serivisi zo kubitsa amafaranga zatangiye ku mashami ya Kimironko na Kicukiro, vuba aha zizakwirakwira mu yandi mashami hirya no hino mu gihugu, birusheho kongera uburyo abakiriya babona amahirwe yo kuzigama, kandi mu buryo bwizewe.
ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy’imari iciriritse giharanira inyungu, cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda, cyashinzwe mu 2014, kikaba cyaratangiye gukora kuva mu 2016.
Iki kigo gitanga serivisi z’imari ku bantu bose, umuntu ku giti cye, n’ibigo bito by’ubucuruzi, cyane cyane kibanda ku bagore, bangana na 70% by’abakiriya bacyo, n’imiryango idafite amahirwe ahambaye yo kugera ku mafaranga, kandi ifite amikoro make.
Kuri ubu iki kigo gikorana n’abakiliya bagera ku 22.000 mu mashami 37 ari mu gihugu hose.
ASA International (Rwanda) Plc ni ishami rya ASA International, kimwe mu bigo by’imari iciriritse biyoboye ku isi, kiri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’i Londres, kandi gikorera mu bihugu 13 muri Afurika na Aziya.
Ku ya 30 Kamena 2026, ASA International Group cyari gifite amashami arenga 2.100 n’abakiliya bagera kuri miliyoni 2.7 ku isi. Intego yacyo igaragara mu ntero igira iti “Guhanga Icyizere. Guhindura Amahirwe.”
Marie Claire Muhawenimana, umukiliya wa ASA International (Rwanda) Plc Habayeho gusabana kw’abayobozi, abakozi n’abakiliya ba ASA International Rwanda Plc
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 704 words · 4 min read
- Published
- October 5, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke