Nyagatare: Ubuyobozi bwijeje kubakira abaturage imvura yasenyeye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwatangaje ko bugiye gukorana n’Akarere bakubakira abaturage . Bitangajwe nyuma yahoo muri aka Karere ka Nyagatare ku wa Mbere haguye imvura ivanze n’umuyaga ikangiza inzu 24 ziri mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Bushoga,inangiza ibisenge bya bimwe mu byumba by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyonyo. Mu nzu 24 zangijwe n’ibi biza, […]
AI summary
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwatangaje ko bugiye gukorana n’Akarere bakubakira abaturage .
Bitangajwe nyuma yahoo muri aka Karere ka Nyagatare ku wa Mbere haguye imvura ivanze n’umuyaga ikangiza inzu 24 ziri mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Bushoga,inangiza ibisenge bya bimwe mu byumba by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyonyo.
Mu nzu 24 zangijwe n’ibi biza, 10 muri zo zasenyutse burundu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagagatare,Uwambayingabire Claire,yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu inzu 10 ari zo zasenyutse burundu ndetse bari gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza.
Ati “Twabashakiye aho bacumbika. Ibyangijwe n’amabati yabo , ni ugushaka uburyo babona andi bagasakara hagendeye ku bushobozi bwa buri umwe.”
Akomeza ati “ Nubwo ibyo byabaye ni bahumure. Icya Kabiri tubasaba ni ukuzirika amazu,no kugenzura ayo mazu yubatswe kera kureba uko bisenge byabo bimeze. Byaba ngombwa bikubakwa bwa Kabiri.”
Gitifu Uwambayingabire avuga ko abo inzu zasenyutse burundu bazubakirwa.
Ati “Turaza kububakira kuko niba amazu yasenyutse twabacumbikishirije,turashaka uburyo babonamo amabati basakare.”
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo, kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1,000.
Iyi mvura izaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihe cy’Umuhindo mu myaka 30 ishize, iri hagati ya milimetero 279 na 962.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 211 words · 1 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke