Umubyeyi ufite umwana wavukanye imidido arasaba abagiraneza ubufasha bwo kumuvuza
Burera: Umubyeyi ahangayikishijwe n’uburwayi umwana we yavukanye, yategetswe kumara imyaka ibiri mu Bitaro. Habimana Théogène atuye mu Mudugudu wa Tumba, Akagari ka Tumba, Umurenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, ni umubyeyi wa Irankunda Bruyan Xavier wavukanye indwara y’imidido. Uyu mubyeyi avuga ko ahangayikishijwe n’uburwayi umwana we yavukanye bumaze kumutwara amafaranga menshi. Habimana Théogène yabwiye […]
Burera: Umubyeyi ahangayikishijwe n’uburwayi umwana we yavukanye, yategetswe kumara imyaka ibiri mu Bitaro.
Habimana Théogène atuye mu Mudugudu wa Tumba, Akagari ka Tumba, Umurenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, ni umubyeyi wa Irankunda Bruyan Xavier wavukanye indwara y’imidido.
Uyu mubyeyi avuga ko ahangayikishijwe n’uburwayi umwana we yavukanye bumaze kumutwara amafaranga menshi.
Habimana Théogène yabwiye UMUSEKE ko Iradukunda Bruyan Xavier yavukanye uburwayi bw’imidido, ubwo burwayi bufata ukuboko kwe kw’iburyo.
Ati: “Iyi myaka 7 uyu mwana amaze avutse, nagerageje kumuvuza mu Bitaro bya Leta bitandukanye biranga bansaba kumuvuriza mu Bitaro byigenga biherereye mu Karere ka Musanze, ubu Abaganga bansabye ko ngomba kuhamara imyaka ibiri.”
Habimana avuga ko kuva mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka wa 2026, kugeza muri uku kwezi k’Ugushyingo, maze gutanga Frw 800.000.
Gusa Habimana avuga ko nubwo ubushobozi bwo kuvuza umwana bumaze kumubana bukeya, ariko imiti bamuha itanga icyizere ko ashobora kuvurwa agakira.
Uyu muturage avuga ko ibi Bitaro byigenga baboherejeho bidakorana na mitiweli, kuko bisaba ko amuvuza yishyura imiti 100%.
Yongeyeho ati: “Ndimo kwibaza aho nzakura ubushobozi bwo kumuvuza mu gihe cy’umwaka urenga dusigaje kugira ngo imyaka ibiri ibe yuzuye, nkahabura.”
Uyu mubyeyi wa Irankunda yifuza ko uwagira umutima utabara yamufasha bikurikiranye n’uko ubushobozi bwe buhagaze.
Yavuze ko usibye ayo Frw 800.000 amaze gutanga ku burwayi bw’uyu mwana, hari andi mafaranga menshi yagiye yishyura mu Bitaro bya Leta bitandukanye, cyakora akavuga ko icyo gihe ngo yakoreshaga ubwishingizi bwa mitiweli.
Habimana avuga ko gukorera urugo rwe atabiheruka kubera uburwayi bw’umwana we.
Umuntu ugifatwa n’indwara y’imidido agira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma, uwayirwaye kandi ashobora kubyimba urwagashya n’umwijima iyo ikomeje kwiyongera.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko indwara y’imidido iyo isuzumwe hakiri kare ishobora kuvurwa kandi igakira.
Nomero ya telefoni Habimana umubyeyi wa Iradukunda Bruyan Xavier abonekaho ni tél:** 0739455147.**
Indwara y’imidido iyo yasuzumwe neza kare ishobora kuvurwa igakira
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Burera
Follow the story
About this article
- Length
- 311 words · 2 min read
- Published
- November 8, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke