Muhanga – Umugambi wo kwiba ibigega bya Lisansi wakomwe mu nkora
Abagabo babiri bafatiwe mu Mujyi wa Muhanga bashaka kwiba ibigega bibiri bya Lisansi, ndetse bari bazanye imodoka yo kubitwaramo.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko hari abagabo babiri bitwikiriye ijoro, bafatiwe kuri Sitasiyo kuri ubu itagikora bagiye kwiba ibigega bibiri bibikwamo amavuta yo mu bwoko bwa Lisansi.
Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko Polisi yaburijemo uwo mugambi mubisha w’ubujura ku italiki 06/10/2026.
Bakavuga ko ibyo bigega bibiri bya Lisansi biherereye ahitwa i Nyabisindu ahari hubatse Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Lisansi, ariko Leta iha ingurane nyirayo maze ihagurira umuhanda mugari wa kaburimbo werekeza ku biro by’Akarere ka Muhanga.
Umwe muri abo yagize ati: “Bafashwe ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), kandi bari bazanye imodoka yo gupakira ibyo bigega.”
Abatanze ayo makuru bakavuga ko abo bakekwaho ubwo bujura bamenye neza ko ibyo bigega ari ibya Leta, kandi ko bimaze igihe byarakuwe mu butaka bikaba biri ahahoze iyo Sitasiyo kandi nta burinzi bifite.
Umwe muri abo yongeyeho ati: “Nta muntu watekereza ko ibyo bigega bishobora kwibwa, ariko hakozwe iperereza hamenyekana n’abandi bari inyuma y’uwo mugambi kuko bisa n’ibyagambaniwe n’abasanzwe bazi ko bihamaze igihe.”
Nta rwego rwa Leta rubifite mu nshingano ruremeza, cyangwa ngo ruhakane ko ayo makuru atari yo, gusa UMUSEKE ufite amazina y’abo bagabo bombi bakekwaho iki cyaha cy’ubujura, ukazayashyira hanze umunsi bazaba bitabye Ubushinjacyaha.
Usibye abo bagabo Polisi yataye muri yombi, abatanze amakuru bavuga ko imodoka yari ije gupakira ibyo bigega, ndetse na ba nyirayo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 244 words · 1 min read
- Published
- October 9, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke