Kigali – Abantu 7 bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro
Abantu barindwi bapfiriye mu kirombe barimo bacukuramo amabuye y’agaciro mu karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2026.
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Mageragere, muri kampani yitwa CALLIANE Mines.
Umunyamakuru w’urubuga www.pinrwanda.com uri hariya impanuka yabereye yabwiye UMUSEKE ko imibiri ya bariya bantu yakuwe mu kirombe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano.
Yavuze ko abari mu kirombe bavuga ko ubwo bari mu ndani bacukura ahagana saa 16h00 zo ku wa Kane, amazi yabasanze imbere bamwe bahita bavomo, ngo bose bageraga ku bantu 200.
Bariya 7 ntibabashije kuvamo, bigakekwa ko amazi yaba yarahuye n’amashanyarazi.
Ahacukurwa amabuye hegereye uruzi rwa Nyabarongo, abacukuraga bagakeka ko baba baratoboye bagera ku isoko.
Kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwageze aho impanuka yabereye, bubwira abaturage ko abantu baburiye ubuzima muri iriya mpanuka bakuwe mu ndani, ubu hakaba hategurwa uko bariya bantu bashyingurwa.
Kiriya kirombe gifite ibyangombwa byemewe byo gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram, nyiri iki kirombo Rubasinda Callixte amaze igihe afungiye muri gereza ya Mageragere guha hari abahagariye iyo kampani bandi.
Ntabwo turabasha kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.
Mu ndani mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyabereyemo impanuka Ubuyobozi bwa Nyarugenge na Polisi bageze aho impanuka yabereye bahumuriza abaturage
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 201 words · 1 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke