Volleyball: Abasifuzi basabwe kugira Shampiyona nziza kurushaho
Ubwo hasozwaga amahugurwa nkangurabwonko ngarukamwaka [2026 Rwanda Volleyball referees’ refresher course] y’iminsi itatu yabereye mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], bwasabye abasifuzi kuzatanga ubutabera buboneye muri uyu mwaka w’imikino. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ni bwo hasojwe ku mugaragaro amahugurwa nkangurabwonko y’abasifuzi basifura mu byiciro bitandukanye […]
AI summary
Ubwo hasozwaga amahugurwa nkangurabwonko ngarukamwaka [2026 Rwanda Volleyball referees’ refresher course] y’iminsi itatu yabereye mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], bwasabye abasifuzi kuzatanga ubutabera buboneye muri uyu mwaka w’imikino.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ni bwo hasojwe ku mugaragaro amahugurwa nkangurabwonko y’abasifuzi basifura mu byiciro bitandukanye mu mukino wa Volleyball y’u Rwanda.
Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Gasasira Janvier, wasabye abasifuzi kuzarushaho kugira uruhare mu kuzatuma Shampiyona y’uyu mwaka izaba nziza nk’uko n’izindi byagenze.
Uyu muyobozi yabwiye aba basifuzi ko FRVB iri gushaka ahava ubushobozi hose kugira ngo babashe kongererwa insimburamubyizi bagenerwa ku mikino basifura ariko nawe abasaba kuzatuma abagenerwabikorwa [amakipe] banyurwa n’imisifurire.
Ati “Mushonje muhishiwe. Ariko namwe murasabwa kuzatanga ubutabera buboneye. Murasabwa kuba inyangamugayo ndetse birabasaba gushyiramo imbaraga.”
Mu isozwa ry’aya mahugurwa kandi, abasifuzi batatu ari bo Havugimana Emmanuel wakoreye amahugurwa n’ibizami mu Misiri, Ishimwe Clèmence wabikoreye muri Gambia na Ntigurirwa Placide wabikoreye muri Sénégal, bahawe impano nyuma y’uko bitegura kugirwa mpuzamahanga.
Ndayisaba Alphonse usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ba Volleyball mu Rwanda, yavuze ko kimwe mu byo bibanzeho muri iyi minsi itatu y’amahugurwa, ari amakosa akorerwa hafi y’inshundura.
Ati “Aho twashyize umwotso cyane, ni ku mukino ubera hafi ya filet. Ni ho habera amakosa menshi. Ni yo mpamvu twasabye abasifuzi y’uko umukino ubera hafi ya filet aho umukinnyi ashobora gukinira mu kibuga cy’abandi, aho umukinnyi ashobora gukina kabiri, bagomba kwitonda cyane.”
“Gusa ku bw’amahirwe, mu ngamba nziza FRVB ifite ifatanyije n’amakipe, barateganya kutuzanira ikoranabuhanga rizajya ridufasha kureba ibitagenze neza nk’abasifuzi mu gutanga ubutabera buboneye. Iryo koranabuhanga twizeye ko rizadufasha nk’abasifuzi. Mbese kwibeshya kugabanuka bishoboka.”
Umwe mu basifuzi bahawe aya magugurwa ariko usanzwe usifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, Sebahire Céléstin, yavuze ko ari amahugurwa abafasha cyane kuko bibafasha kumenya amategeko mashya n’ibindi bijyanye n’uyu mwuga bakora.
Yavuze ko ari byiza kuko haba harimo abasifuzi bashya kandi bakiri bato, kandi baba bakeneye kongererwa ubumenyi mu nshingano nshya baba bagiye kujyamo.
Yakomeje avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ejo h’umukino wa Volleyball, ari heza akurikije uko abasifuzi bakomeza kugenda bongererwa ubumenyi.
Biteganyijwe ko Shampiyona ya 2026-27, izatangira ku wa 16 Ukwakira 2026 muri Petit Stade nk’uko bisanzwe.
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe amarushanwa muri FRVB, Gasasira yasabye abasifuzi kuzatanga Ubutabera buboneye nk’uko basanzwe babikora Ndayisaba Alphonse usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobizi w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ari mu bahuguye aba basifuzi Abayobizi bateze amatwi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abasifuzi Ubwo bahugurwaga, buri umwe yari akurikiye n’ubwitonzi Basabwe kuzatanga Ubutabera buboneye
Ishimwe Clèmence [ubanza iburyo], ari muri batatu bazagirwa mpuzamahangaHavugimana Emmanuel [wambaye icyatsi gihiye], ari muri batatu bazagirwa mpuzamahangaUMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 450 words · 2 min read
- Published
- October 11, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke