Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura miliyoni 47 Frw umuturage wasenyeye urinangira
Mbarushimana Jeanne avuga ko yareze mu Rukiko Umujyi wa Kigali, awushinja kumusenyera mu buryo budakurikije amategeko, ugatsindwa, ugategekwa kumwishyura miliyoni zisaga 47 Frw ariko ukaba warinangiye.
Uyu muturage avuga ko muri Gashyantare mu 2024, Umujyi wa Kigali, wamusenyeye inzu enye zari ziri mu Murenge wa Gatsata, mu Kagari ka Nyamabuye, Umudugudu wa Gakomero, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mbarushimana avuga ko kuva yasenyerwa icyo gihe kugeza n’ubu adafite aho aba.
Avuga ko yaje gusenyerwa n’umujyi wa Kigali kandi aho yari atuye hari mu miturire ndetse akaba ari we wenyine usenyerwa mu gace yari atuyemo.
Ati “Aho nari ntuye nahatuye mu 1990, ni mu miturire. Bahinduye n’igishushanyo mbonera ni mu miturire kandi ibyo nakoraga byose nahabwaga ibyangombwa na leta, nkasurwa n’abatekinisiye ndetse n’Akarere kerekana ko aho ari mu miturire, ndetse ntanga imisoro.”
Akomeza ati “Ikibabaje ni uko bangerekaho imosoro, nangara ku gasozi, ntafite icyo kurya n’icyo nywa, n’abana batiga neza kuko aho nakuraga amafaranga hasenywe.”
Uyu mubyeyi w’abana umunani avuga ikibazo cye yabanje kukigeza mu nzego zitandukanye ariko ntiyafashwa nyuma afata icyemezo cyo kuregera Urukiko.
Avuga ko yareze umujyi wa Kigali mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko umujyi wa Kigali uza gutsindwa ndetse utegekwa kumwishyura miliyoni 41.87 frw ndetse agasubizwa n’amafaranga ibihumbi 20Frw by’amagarama y’urubanza.
Ati “Mbona ko ngomba kuyoboka inzira y’ubutabera, ngana inkiko, ntanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kirakirwa, umujyi wa Kigali ukajya wanga kwitaba. Natsinda bakongera bagatangiza urubanza. Ndabatsinda, baza kujurira nange ndajurira kuko bari bampaye amafaranga macye y’ikurikirana rubanza.”
Akomeza ati “ Bababaza icyo bansenyeye bakibura. Inkiko z’u Rwanda ziragahora ku isonga. Umujyi wa Kigali mu Rukiko rwa mbere (Rwisumbuye rwa Nyarugenge) wategetswe kunyishyura amafaranga y’umutungo wanjye bangije mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rutegeka ko banyishyura amafaranga maze gukodesha, rwemeza ko bagomba kumpa indishyi z’akababaro, amafaranga y’ikurikirana rubanza, n’ibindi nagiye ntanga ariko umujyi wa Kigali urajurira.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, nabwo Umujyi wa Kigali watsinzwe utegekwa kwishyura miliyoni 45.587Frw ariko ko kugeza n’ubu ntacyo barabikoraho.
Ati “Urubanza rwabaye tariki 25 Nyakanga 2025 ariko kugeza ubu ntacyo wigeze ubivugaho, nta n’icyo ushaka kubivugaho.”
Avuga ko urubanza rwabaye itegeko kuko yateresheje kashi mpuruza ariko Umujyi wa Kigali ukomeza kubyirengagiza*.*
Yongeraho ko mu bihe bitandukanye yagiye avugana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ariko nabwo ntiyahabwa igisubizo.
Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko Umujyi wa Kigali wishyura uyu muturage ariko nabwo ntiwabikora.
Muri rusange, Umujyi wa Kigali ugomba kumwishyura 47.866.350frw. Aya akaba akubiyemo amafaranga yategetswe n’urukiko ndetse n’igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga kuko umujyi wa Kigali utishyuye ku neza mu gihe giteganywa n’amategeko.
UMUSEKE umaze ibyumweru bibiri ugerageza kuvugisha Umujyi wa Kigali ariko ntushaka kugira ibyo ubivugaho.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye umunyamakuru ko yamwandikira kuri Watsaap , ariko nabwo ntiyagira icyo abivugaho.
Uyu muturage avuga ko akomeje no gusorera ubwo butaka avuga ko yasenyewemo imitungo kandi adafite ubushobozi.
Zimwe mu nzego yandikiye amabaruwa asaba kurenganurwa
Ibaruwa_Primature Ibaruwa_Ministry_Justice_June2026 Ibaruwa_MINALOCIbaruwa_Primature
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 490 words · 2 min read
- Published
- October 12, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke