Umubyeyi arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ubwonko bwasinziriye
*Ku bitaro by’i Rilima basabye kwishyura Frw 800,000 ntayo afite, yiringiye abagiraneza Uwera Agnes wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Nyagitare, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we witwa Ngenzi Edwin ufite uburwayi bukomatanyije. Uyu mubyeyi avuga ko umwana we w’imyaka irindwi yafashwe n’uburwayi bwo guhinamirana ingingo akivuka […]
*Ku bitaro by’i Rilima basabye kwishyura Frw 800,000 ntayo afite, yiringiye abagiraneza
Uwera Agnes wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Nyagitare, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we witwa Ngenzi Edwin ufite uburwayi bukomatanyije.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we w’imyaka irindwi yafashwe n’uburwayi bwo guhinamirana ingingo akivuka bitewe n’uko yavutse ananiwe.
Yongeraho ko abaganga bamubwiye ko umwana we afite ubwonko bwangiritse.
Uwera Agnes yabwiye UMUSEKE ko yagerageje kuvuza uyu mwana ku Bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe i Ndera ariko imiti bamuhaga ntigire icyo itanga.
Ati “Bamaze kumunyuza mu cyuma bambwiye ko afite ikibazo cy’ubwonko businziriye, bambwira ko ngomba kubukangura. Bampa imiti izajya ibukangura.
*Imiti najyaga kuyifata i Ndera ariko iyo miti ikamwangiza. Narayimuhaga agahwera, ntiyongere kweguka kandi mu buzima busanzwe yabaga yegutse, ari nko kureba nk’imbere. *
Akajya ahora asinziriye ntarye, ntanywe, nabaza muganga ko imiti iri kumwangiza, akambwira ngo bamuhaye imiti ihura n’indwara ye.”
Uyu mubyeyi avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya kumuvuriza mu Bitaro bivura indwara z’amagufwa by’i Rilima mu Karere ka Bugesera, ariko bamusaba kugira amafaranga atanga angana hafi n’ibihumbi 800Frw ariko agorwa no kuba nta bushobozi, bityo agasaba abagiraneza kumufasha.
Ati *“Bampaye bafigitire ngo avurwe. Iyo fagitire nayitanze ku Murenge, Umurenge uyijyana ku Karere. Ibyo byose narabikoze mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. *
Nkajya nkomeza kubaza amakuru, bakambwira ko bazampamagara ariko na n’ubu nta muntu urampamagara. Bari bananyemereye n’akagare kajya kamufasha ariko kugeza ubu na ko sindakabona.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Jean Pierre Egide Ndayisaba yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage yakongera akegera ubuyobozi bukamufasha kuvuza umwana we.
Ati “Aze ku Murenge, ubwo bufasha turabugira. Aze tumufasha ajyane umwana we kwa Muganga.”
Uyu mubyeyi avuga ko aramutse abonye abagiraneza bamufasha kuvuza umwana we, yavurwa agakira ikibazo cy’ingingo n’ibibazo by’ubwonko bwasinziriye bwakongera bugakanguka.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 296 words · 1 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke