Haruna Niyonzima yahawe akazi muri Gasogi United
Umunyabigwi, Haruna Niyonzima wakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Rayon Sports, APR FC, Yanga Africans, Simba SC, AS Kigali n’izindi, yatangiye akazi muri Gasogi United nk’umwe mu batoza bayo.
Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X.
Gasogi United yagize iti “Urisanga muri Gasogi United, Haruna Niyonzima. Twishimiye kumuha ikaze mu muryango wa Gasogi United.”
Haruna uzwi ku izina rya ‘Fundi wa mpira’, yahise atangira akazi aho yakoresheje imyitozo y’uyu munsi. Yari mu batoza 13 baherutse mu mahugurwa ya Atlético de Madrid yabereye muri Espagne.
Niyonzima ni izina rinini mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, aho yabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, imyaka myinshi. Yakiniye kandi ibyiciro byose by’amakipe y’Igihugu mbere yo kugera mu nkuru.
Haruna Niyonzima yatangiye akazi muri Gasogi United Abakinnyi bishimiye gutozwa n’uyu munyabigwi Haruna yishimiwe n’abakinnyi yahasanze
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 142 words · 1 min read
- Published
- September 24, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke