Umubyeyi n’umwana we basanzwe mu cyobo cy’ubwiherero barapfuye
Yanditswe na Eric Habimana Burera: Umubyeyi n’umwana we bari bamaze iminsi 10 baburiwe irengero basanzwe mu byobo by’ubwiherero bapfuye. Nshutiyimana Francine w’imyaka 23 n’umwana we Kundwa Ashimwe Berwa Maxime w’amezi icyenda, bari bamaze iminsi irenga 10 baburiwe irengero, basanzwe barapfuye bari mu byobo bibiri by’ubwiherero bitandukanye, imibiri yabo yaratangiye kwangirika. Ibi byabereye mu Karere ka […]
AI summary
Yanditswe na Eric Habimana
Burera: Umubyeyi n’umwana we bari bamaze iminsi 10 baburiwe irengero basanzwe mu byobo by’ubwiherero bapfuye.
Nshutiyimana Francine w’imyaka 23 n’umwana we Kundwa Ashimwe Berwa Maxime w’amezi icyenda, bari bamaze iminsi irenga 10 baburiwe irengero, basanzwe barapfuye bari mu byobo bibiri by’ubwiherero bitandukanye, imibiri yabo yaratangiye kwangirika.
Ibi byabereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gatebe, aho iyi mirambo yabonetse mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026, nyuma y’uko ushinzwe umutekano mu mudugudu yumvise umunuko udasanzwe mu isantere.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi w’umutekano yari anyuze muri ako gace yumva umunuko, ariko abanza gukeka ko ari ubwiherero burimo kunuka umuntu urimo gukundirira ingurube.
Nyuma yo kongera kunyura aho hantu yumva umunuko wiyongereye, we na bagenzi be batangiye gushakisha aho waturukaga, baza kugera ku byobo bibiri by’ubwiherero bitagikoreshwa, muri ibyo byobo ni ho basanze umubiri wa Francine mu cyobo kimwe, n’umwana we mu kindi, bombi barapfuye kandi imibiri yabo yari yaratangiye kwangirika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe, Habumuremyi Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi irenga 10 yaraburiwe irengero, ndetse ko inzego zari zaramenyesheje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rutange ubufasha mu kumushakisha.
Ati: *“Ni byo koko ayo makuru ni yo. Twayamenye nijoro ahagana saa mbiri ubwo ushinzwe umutekano yanyuraga mu isantere, yagezeyo yumva umunuko udasanzwe, ariko ntiyabyitaho cyane. *
Nyuma yaje kongera kunyurayo asanga wa munuko wabaye mwinshi ni bwo we na bagenzi be batangiye gushakisha aho uturuka bageze ahantu hari ibyobo bibiri, basangamo uwo mubyeyi n’umwana we, bose barapfuye kandi imibiri yaratangiye kwangirika.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo byobo bitari bigikoreshwa, aho kimwe cyari icya kera cy’akabari, ikindi kikaba icy’umuryango, yongeyeho ko imibiri yahise ijyanwa ku bitaro kugira ngo hakomeze gukorwa ibijyanye n’iperereza n’isuzuma ryayo.
Ubuyobozi buvuga ko hari amakuru avuga ko mbere y’uko uyu mubyeyi n’umwana we baburirwa irengero, hari umugabo bivugwa ko yari yarabyaranye na Francine, akaba yari yatangiye kumwaka indezo y’umwana, hari kandi undi mugore wari ufite umwana uyu mugabo yabyaye, na we wari watangiye gusaba ko amuha indezo, ibintu bivugwa ko byari bimaze gutuma ikibazo kijya mu buyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gatebe yavuze ko nyuma y’uko ubuyobozi butangiye gukurikirana iki kibazo ari bwo Francine n’umwana we baburiwe irengero.
Yagize ati: “Amakuru ahari ni uko hari umusore bari barabyaranye akaba yamwakaga indezo, ariko batabyumva kimwe. Hari n’undi wahise azamo na we atangira kwifashisha ubuyobozi ngo nawe amuhe indezo. Iperereza rirakomeza kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko ku wa 11 Nzeri 2026, mukuru wa Francine babanaga mu nzu ariko baryama mu byumba bitandukanye, aribwo yabyutse akamubura,yahise atekereza ko ashobora kuba yagiye mu mirimo ye, ariko bigeze nimugoroba abonye atagarutse, nibwo yahise atangira kumushakisha,kuko ngo yari amaze kujya mucyumba cye asangamo imyenda n’inkosha y’umwana, ariko inzitiramibu n’amashuka byo bitari bihari.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi avuga ko umugabo ukekwa ko yari yarabyaranye na nyakwigendera na we nyuma y’uko uyu mugore aburiwe irengero yagiye kwa muganga afite ibikomere ku mubiri bucyeye bwaho uwo mugore amaze kubura maze ngo abwira abaganga ko yakomerekejwe n’igare ryamugushije kuko yari afite ibikomere maze aravurwa arataha, ariko nyuma ntiyongeye kugaruka kwa muganga ndetse n’abaturage ntibongera kumubona.
Mu gihe iperereza ryari ritangiye, bamwe mu bantu bakekwagaho kugira amakuru ku ibura ry’uyu mubyeyi n’umwana we barabajijwe, harimo na nyina w’uyu musore, ariko nyuma aza kurekurwa.
Ubuyobozi buvuga ko uyu mugabo ndetse n’ababyeyi be bombi ubu bataraboneka, kandi inzego z’umutekano zikomeje kubashakisha kugira ngo babazwe ku makuru bashobora kuba bafite kuri iki kibazo kuko yaba se umubyara,nyina n´umuhungu wabo bose kugeza ubwo iyi mirambo yabonekaga abaturage bari batarongera kubabona kuko n´ubuyobozi bwarabashakishije burababura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe yavuze ko kugeza ubu abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Francine n’umwana we.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko uyu mubyeyi n’umwana we bapfuye ndetse n’ababa bafite uruhare muri ibyo byaha.
Twagerageje kuvugisha Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo itange amakuru arambuye kuri iki kibazo, ariko ntitwabashije kubona igisubizo, nubwo twagerageje guhamagara umuvugizi wayo ndetse no kumwandikira ubutumwa bugufi ntiyasubiza.
Nyuma y’uko iyi mirambo ibonetse, bamwe mu baturage barakaye cyane, bamwe bagerageza gushaka kwihorera ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu,abandi bashaka ko iyi mirambo ishyingurwa mu isambu y’abantu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, mu gihe abandi bashakaga kwangiza imwe mu mitungo yabo.
Ari naho Ubuyobozi bwahise busaba abaturage kwirinda kwihorera no kwirinda gufata ibyemezo bishobora kubakururira ibindi byaha.
Bwasabye abaturage ko igihe bafite amakuru cyangwa ibyo bakeka ku cyaha, bagomba kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bikorweho iperereza, aho kwihanira cyangwa gufata amategeko mu maboko yabo.
Follow the story
About this article
- Length
- 746 words · 4 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke