Congo: Perezida w’Urukiko yishwe
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga, Vincent Mwana Mulenda, yishwe arasiwe iwe mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateraga urugo rwe mu Mujyi wa Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Lumumbashi zatangaje ko amakuru y’ibanze yerekana ko […]
AI summary
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga, Vincent Mwana Mulenda, yishwe arasiwe iwe mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateraga urugo rwe mu Mujyi wa Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Lumumbashi zatangaje ko amakuru y’ibanze yerekana ko abo bagizi ba nabi bazamutse inkuta z’urugo rw’uwo mucamanza, mbere yo kwinjira ku ngufu basaba amafaranga n’imfunguzo z’imodoka.
Mu gihe cy’icyo gitero, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga, Vincent Mwana Mulenda yarashwe mu mutwe, arakomereka bikomeye. Umukobwa we na we araraswa.
Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa Atondoko-Andali, yavuze ko uwo mucamanza yari “umukozi witanze, wubahwaga kubera ubunyangamugayo bwe n’imyumvire y’inshingano.”
Minisitiri yatangaje ko hatangiye iperereza rigamije kumenya uko igitero cyagenze no kugaragaza abafite uruhare muri ubwo bwicanyi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 139 words · 1 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke