U Rwanda na Uganda mu mwitozo wo kurwanya ibyorezo
U Rwanda na Uganda bigiye guhurira mu mwitozo wo kureba uko abantu baturiye umupaka bahabwa ubutabazi bw’ibanze mu gihe havutse ikibazo cy’ubuzima kirimo ,indwara , ibyorezo n’ibindi.
Ni umwitozo uzaba kuwa kabiri tariki ya 10-12 Ugushyingo uyu mwaka, hagamijwe gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubutabazi bukorwa n’inzego z’ubuzima.
Uyu mwitozo w’iminsi itatu uzabera ku mupaka wa Gatuna (Gatuna One Stop Border Post) witabirwe n’abagarariye inzego z’ubuzima bo mu bihugu byombi.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ko “inzego zombi zizasangira amakuru n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.Uyu mwitozo uzafasha abakora mu nzego z’ubuzima n’abakora ku mipaka mu gufasha gukemura ikibazo gikeneye ubutabazi bwihutirwa kirimo ibyorezo ,indwara n’ibindi.”
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko uyu mwitozo uzakurikiranwa n’abaturage aho bazihera amaso uko hakwiye gukorwa ubutabazi bwihuta ku mupaka.
Uyu mwitozo uzafasha kandi gushyira imbaraga mu kurinda abakora mu nzego z’ubuzima no gutuma ingendo n’ubucuruzi ku mpande zombie bikorwa neza.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, yatangaje ko “ Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.”
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe inzego z’ubuzima za Uganda , Prof. Charles Olaro, yashimye cyane umusanzu utangwa n’abakora mu nzego z’ubuzima,abafatanyabikorwa batandukanye,abashinzwe umutekano n’abandi bafatanyabikorwa mu kwita ku rwego rw’ubuzima.
Umupaka wa Gatuna ufasha cyane ibihugu byombi mu koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa byambukiranya umupaka no guhuza ibihugu byombi mu bufatante butandukanye.
Ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti ndetse bisangiye amateka atandukanye y’igihugu.
Mu gusoza inama ya 12 ya Komisiyo ihoraho ishinzwe ubutwererane hagati y’ibihugu byombi yabereye i Kampala muri Uganda kuva tariki 2 kugeza ku ya 22 Mata 2026, u Rwanda na Uganda basinye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo Ubuzima**,** Ubuhinzi, Uburezi n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibyorezo, guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima.
Aya masezerano agamije kunoza imikoranire mu gutanga serivisi z’ubuzima, kurwanya no gukumira indwara zibyorezo, ndetse no korohereza abaturage batuye ku mupaka kubona ubufasha bw’ibanze mu buvuzi.
Usibye urwego rw’ubuzima, ibihugu byombi bikomeje gukorana mu gucunga umutekano w’umupaka, kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibyaha nyambukiranyamipaka hagamijwe kubungabunga imibereho n’umutekano by’abaturage.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 355 words · 2 min read
- Published
- November 9, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke