Abarimu bemeza ko kwigisha bataha kure y’imiryango yabo ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi
AI summary
Rusizi: Abarimu bo mu murenge wa Kamembe, bavuga ko kuba bamwe muri bo bakora akazi bataha kure y’imiryango yabo, bikiri imbogamizi y’uburezi bufite ireme.
Ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, abarimu bizihije Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, bavuze ko bishimira ko ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe bakaganira ku kazi bakora.
Bizimana Edigar, ni umwarimu mu mashuri abanza, mu kigo cy’ishuri rya GS St Jean Bosco Cyangugu, yavuze ko kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, bituma bahurira hamwe bakaganira ku murimo bakora. Yanagaragaje ko, abakora uyu murimo bataha kure y’imiryango yabo bigira ingaruka ku burezi.
Ati “Uyu munsi wa mwarimu ni uw’ibyishimo uduhuza n’abandi tukaganira. Imbogamizi mwarimu agifite ni ugukorera kure y’urugo rwe, iyo adatekanye bigira ingaruka ku ntego z’uburezi dufite.”
Duhoranimana Clementine ni umwarimu muri GS Gihundwe B. na we yavuze ko uyu munsi wa Mwarimu utuma bahurira hamwe bakishima, agaragaza kuba hari bamwe bakorera kure y’ingo zabo bikiri imbogamizi ikomeye ituma mwarimu adatanga umusaruro uko bikwiriye.
Ati “Imbogmizi mwarimu agihura na zo ni uko mu gihe cyo gutanga akazi ku barimu bashya hari ubwo usanga bagushyize kure y’urugo rwawe.”
Aba barimu mu cyifuzo cyabo basaba inzego zibishinzwe ko mu gihe cyo gutanga akazi ku barimu bashya hajya hitabwa ku myirondoro yabo bagashyirwa mu bigo by’amashuri bibari hafi.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph mu mwaka ushize wa 2025, ubwo yavugaga ku kibazo cy’abarimu basaba kwimurwa aho bokorera, yatangaje ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimurwa yagabanuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe.
Yanavuze ko nk’inzego zishinzwe uburezi ziteguye kwicarana na bo bakareba icyakorwa mu rwego rwo korohereza impande zose.
Imibare ya Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko abarimu bose hamwe mu Rwanda barenga ibihumbi 120, bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) no mu burezi rusange.
Abigisha mu burezi bw’ibanze barimo 64 11o bo mu mashuri abanza, 34 379 bo mashuri yisumbuye, mu gihe mu mashuri y’inshuke ari 9 252.
Abarimu bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bose hamwe bangana na 75 324, barimo 1 973 bigisha mu mashuri yisumbuye, 64 099 bo mu mashuri abanza, na 9 252 bigisha mu mashuri y’inshuke.
Abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bose hamwe ni 8 547 aho hafi ya bose bigisha mu yisumbuye n’undi umwe rudori wigisha mu y’abanza.
Abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (A0) bose ni 23 870, abigisga mu yisumbuye ni 23 860,
Mu mwaka w’amashuri 2023/2024 imibare ya REB igaragaza ko abarimu 2, 235 basabye guhabwa kwimurwa, muri bo 1,226 ni bo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 ni bo bemerewe.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Follow the story
About this article
- Length
- 419 words · 2 min read
- Published
- October 6, 2026
- Byline
- MUHIRE DONATIEN
- Source
- Umuseke