Shema Ngoga Fabrice yarekuwe
AI summary
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yafunguwe nyuma gukatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka no gutanga ihazabu ya 3,000,000 Frw.
Uku kurekurwa kwa Shema, kwabaye nyuma y’uko yamaze kwishyura ibihumbi 600$ bya sheki zitazigamiye yari akurikiranyweho nyuma y’amasezerano y’ubwimvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha ubwo yemerega ibyaha akurikiranyweho.
Tariki ya 11 Kanama 2026, ni bwo Umuvugizi w’Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B.Thierry, yemeje ko Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi aho yari akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwagejejweho amasezerano Shema yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho bwamusabiraga igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahise rutageka ko imyanzuro y’urubanza ihita ishyirwa mu bikorwa. Bivuze ko Shema Ngoga Fabrice yahise arekurwa mu buryo bw’amategeko.
Ni nyuma y’uko uyu mushoramari yari yamaze kwishyura ibihumbi 600 by’amadolari byari muri sheki ebyiri zitazigamiye yari akurikiranyweho ariko kandi yari yanemeye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umwe mu bunganiraga Shema mu mategeko, Me Rutagengwa Jean Damascène, yemereye UMUSEKE ko umukiriya we yarekuwe.
Ati “Yego yarekuwe. Umwanzuro w’urubanza wasomwe ndetse ushyirwa muri Sisiteme uyu munsi. Ubu yatashye.
Ni ibyaha uyu mushoramari yakurikiranyweho biturutse ku masezerano Ikigo gicuruza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kitwa Africa Medical Supplier ahagarariye, cyagiranye n’ikigo cya ABZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, gihagarariwe na Jesse Harry Ndambala.
Aya masezerano yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha no ku mabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha, cyane cyane mu ngingo ya gatanu n’iya cyenda.
Shema n’abamwunganira, bakoze aya masezerano yemera ibyaha aregwa nyuma y’uko tariki ya 15 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha n’uregwa bari bagiranye ubwumvikane.
Muri ayo masezerano kandi, Perezida wa FERWAFA yari yemeye icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, giteganywa n’ingingo ya 126 y’Itegeko Nº060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa.
Shema Ngoga Fabrice kandi, yemeye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uko byagenze ngo Shema akurikiranywe n’Ubutarabera!!
Mu iburanisha rya mbere ubwo yagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ikibazo cyaturutse ku mikoranire y’ubucuruzi yahuje ikigo cya ABZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, gihagarariwe na Jesse Harry Ndambala, na Africa Medical Supplier ihagarariwe na Shema Ngoga Fabrice.
Aya masezerano yakozwe ku mpande zombi, yari ajyanye no kugura ibikoresho by’ubuvuzi, maze ashyirwaho umukono ku wa 23 Mutarama 2024, afite agaciro k’Amayero 1.092736.
Nk’uko byagarutsweho mu rubanza, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ABZL International General Trading LLC, binyuze kuri Me Gahizi Safari, yareze Africa Medical Supplier na Shema Ngoga Fabrice ko yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe ndetse akihesha umutungo wabo hakoreshejwe uburiganya.
Ubwo uyu Muyobozi wa FERWAFA yagezwaga imbere y’Ubutabera, Ubushinjacyaha bwavuze ko yakomeje kugenda abasiragiza yanga kubishyura ndetse bakamwandikira bamwibutsa na we akabasubiza kuri email abizeza kubishyura, kugeza ubwo yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe muri I&M Bank.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Shema yatanze sheki iriho Amadolari ibihumbi 400 n’indi iriho Amadolari ibihumbi 200, bakavuga ko yazanditse nabi agamije ko banki itazabishyura.
Ubwo iperereza ryatangiraga, uregwa ntabwo yeremeraga ibyaha akurikiranyweho, ariko ubu yemera ko ubwo yatangaga sheki nta mafaranga yari kuri konti, yitegura kuyashyiraho akoresheje konti afite mu zindi banki, ariko izo sheki zateshejwe agaciro na banki igihe cyo kuzitwara muri banki kitaragera kandi ko ubu ikibazo yamaze kugikemura, ikompanyi yishyuwe.
Shema Ngoga Fabrice yarekuwe
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 601 words · 3 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke