Umuturage akurikiranyweho gutwika amatungo n’urugo by’abaturanyi be
AI summary
Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi we, umuriro ugera no mu kiraro amatungo arashya.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batunguwe no kubona uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi wabo rushya, umuriro ugakomereza ku kiraro cy’amatungo.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafashe umugabo ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango yombi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Neri 2026 ahagana saa 23h00, ubwo NYIRANSAGUYE Adeliphine, n’abo mu rugo bari basinziriye.
Umuriro wafashe uruzitiro rw’urugo, ukomereza ku kiraro cy’amatungo cyarimo inka ebyiri n’ingurube imwe.
Aya matungo yatwitswe n’umuriro, ni ingurube nyuma yaje gupfa, inka zirakomereka zikaba ziri kwitabwaho no kuvurwa n’umuganga w’amatungo.
Bagirishya Aime ni umwe mu baturanyi b’iriya miryango, yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’amakimbirane amaze igihe hagati y’imiryango aho ngo hari umusore wateye inda umukobwa yanga kumugira umugore, bakeka ko byaba byakozwe n’uwo musore cyangwa umwe mu muryango we.
Ati “Hari amakimbirane amaze igihe hagati y’iyi miryango, kandi abaturage bakeka ko ashobora kuba ari yo yatumye habaho iki gikorwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yafashe uwitwa NDINKABANDI Vincent, ushyirwa mu majwi n’abaturage, ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugome.
Ati “Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi hari umuturage yafashe ukekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw’urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko ukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Save kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, hamenyekane niba hari uruhare yagize muri iki gikorwa.
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe, inshuti z’umuryango igihe hari ikibazo, kugira ngo gikemurwe mu buryo bw’amahoro kandi bwubahirije amategeko.
Polisi irakomeza gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwirinda, gukumira amakimbirane bagakomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe kandi vuba hagamije gukumira icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage kandi kubikora n’ishyingano za bose.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 334 words · 2 min read
- Published
- September 26, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke