Umwuzukuru arakekwa kwica urw’agashinyaguro Nyirakuru
Muhanga: Inzego z’Ubugenzacyaha n’iz’Umutekano zataye muri yombi Iradukunda Emmanuel zimukekaho kwica Nyirakuru ubyara Se ufite imyaka 86 y’amavuko.
Byabereye mu Mudugudu wa Cyubutare, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Muhanga.
Gitifu w’Umurenge wa Muhanga, Musabwa Aimable yabwiye UMUSEKE ko amakuru bamenye avuga ko uyu Iradukunda Emmanuel w’imyaka 22 yagiye kwa Nyirakuru saa mbili z’ijoro, yitwaje umuhoro ahageze aramutema.
Ati: “Yacunze mukuru we usanzwe abana na Nyirakuru adahari, Iradukunda ajya kwica uyu mukecuru.”
Gitifu Musabwa avuga ko bahawe amakuru n’abaturage ko Iradukunda yajyaga gutema ibiti byo mu ishyamba rya Nyirakuru akabyifashisha atwika amakara, biza kurakaza Nyirakuru Nakabonye Anastasie kugeza ubwo yashyikirije ikirego Inzego z’Ubuyobozi uyu musore agenza makeya ntiyaba akijya muri iryo shyamba, ariko akomeza kubika inzika kugeza ubwo afashe iki cyemezo cyo kuvutsa ubuzima Nyirakuru.
Musabwa yavuze ko Iradukunda amaze gukora ibi, yagerageje gucika bamufatira ahagana mu Murenge wa Nyarusange.
Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko Iradukunda yishe Nyirakuru urupfu rubabaje.
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko uyu mukuru we wabanaga na Nyirakuru bamutabaje ibi bikimara kuba ababwira ko yaraye mu birombe, kuko avugwa mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abo bakunze kwita (abahebyi).
Ubuyobozi bukavuga ko iyo ajya kuba ari kumwe n’uyu mukecuru murumana we atari gutinyuka ngo amuvutse ubuzima.
Gitifu Musabwa avuga ko Inzego z’Ubugenzacyaha, iz’ibanze ndetse na Polisi bahageze, RIB ikaba yatangiye gukora iperereza.
Umurambo wa Nakabonye Anastasie uracyari muri uyu Mudugudu, ngo nyuma yo gukora iperereza bawujyana mu Bitaro bya Kabgayi.
Iradukunda Emmanuel we yahise atabwa muri yombi.
Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko uriya musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.
Yavuze ko Polisi yibutsa urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora, rukirinda amakimbirana arimo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kuko bigize icyaha.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko gushaka icyabateza imbere ari byo bizafasha urubyiruko kubaho neza mu mahoro, no gutera imbere.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 305 words · 2 min read
- Published
- November 8, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke