Amakipe yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe mu marushanwa Nyafurika
Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup na APR FC yari iruhagarariye muri CAF Champions League, yasezerewe nyuma yo kunanirwa kurenga icyiciro cy’ijonjora rya kabiri ryaganisha kujya mu matsinda y’aya marushanwa.
Murera yari i Maputo muri Mozambique, yari yagiye gukina na Black Bulls yari yayitsindiye i Kigali ibitego 2-0. Bivuze ko Rayon Sports yasabwaga gutsinda byibura 3-0 cyangwa 2-0 kugira ngo amakipe ajye mu yindi mibare.
Ntabwo ari ko byagenze kuko amakipe yombi yaje kunganya ibitego 2-2 n’ubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou ku munota wa 20.
Black Bulls yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 50, byakomezaga kongera imibare y’iyi kipe yari ihagarariye Abanyarwanda.
Ntabwo byarangiriye aho kuko Rayon Sports yaje kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 85 ariko kiza kwishyurwa ku munota wa 88, maze umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota ku bitego 2-2.
Byatumye Murera ihita isezererwa nyuma yo gutsindwa ibitego 4-2 mu mikino yombi. Ntabwo kandi inkuru yari nziza ku bari bahagarariye u Rwanda mu Misiri nyuma y’uko APR FC nayo isezerewe na Zamalek SC muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Yaba Black Bulls na Zamalek SC, zakatishije itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League mu gihe izari zihagarariye u Rwanda zo inzozi zazo zanze kuba impamo.
Rayon Sports yanganyije na Black Bulls ibitego 2-2 Quattara ntabwo yahiriwe no kubona izamu mu Misiri Zamalek SC yatsindiye APR FC mu Misiri igitego 1-0 Ku yindi nshuro, APR FC yabuze itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 276 words · 1 min read
- Published
- October 25, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke