Dr. Habineza yasabye gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, birinda amacakubiri kandi bagaharanira gukemura ibibazo bahura na byo mu nzira z’amahoro. Yabigarutseho ubwo yitabiraga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba DGPR mu Karere ka Rwamagana, aho yasabye abayoboke b’iri shyaka n’abaturage muri rusange kugira uruhare […]
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, birinda amacakubiri kandi bagaharanira gukemura ibibazo bahura na byo mu nzira z’amahoro.
Yabigarutseho ubwo yitabiraga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba DGPR mu Karere ka Rwamagana, aho yasabye abayoboke b’iri shyaka n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’amahoro, ubwubahane n’ubufatanye.
Dr Habineza yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge biri mu mahame shingiro y’ishyaka DGPR, asaba abayoboke baryo kuyashyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi, bakirinda imyumvire n’ibikorwa bishobora gusubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.
Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, hakiri ngombwa gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya amacakubiri no gukomeza kubaka umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda.
Ati: “Ni umwanya mwiza wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kuganira ku nzitizi zikiriho no gufata ingamba zo kubumbatira Ubunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda.”
Yasabye abarwanashyaka ba Green Party kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa nk’indangagaciro bakomora ku bakurambere b’u Rwanda, bakazigira umurage basigira abazabakomokaho.
Ati: “Umurwanashyaka wa Green Party agomba gufata iya mbere mu guhangana n’abashobora guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.”
Dr Habineza kandi yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, agaragaza ko ari rwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu, bityo rukaba rukwiye kugira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rutagira amacakubiri.
Yarusabye kwamagana uwo ari we wese washaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda, ahubwo rugaharanira igihugu kirangwa n’amahoro n’iterambere.
Nyiramugeni Nadia avuga ko nk’urubyiruko batifuza abababibamo imvugo zicamo Abanyarwanda ibice, kuko nta cyiza kiri mu macakubiri, ari na yo mpamvu biyemeje kurwanya abayakwirakwiza n’abayashishikariza ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Icya mbere ni ugushishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa by’iterambere, birinda kuzikoresha mu gusebya igihugu, ahubwo zikifashishwa mu kugaragaza ibyiza byacyo.”
Maniriho Mariko yavuze ko urubyiruko rudakwiriye kwemera kuyobywa n’abagoreka amateka y’igihugu bagamije gusenya ubumwe n’ubudaheranwa byAbanyarwanda.
Ati: “Tujye tubanyomoza tugaragaza ko ibyo bavuga atari ukuri, ahubwo dutange ishusho nyayo y’uko igihugu gihagaze.”
Mu gusoza, Dr Frank Habineza yasabye abarwanashyaka ba DGPR gukomeza kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, barwanya imvugo n’ibikorwa by’amacakubiri, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.
Yashimangiye ko kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, ubwubahane n’ubufatanye bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane urubyiruko, mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubusigira abazabakomokaho.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 368 words · 2 min read
- Published
- November 7, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke