Umukobwa yaturitse ararira mu rukiko yumvise igihano gisabiwe uwamuteye inda
Muhanga: Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yasutse amarira ubwo yumvaga Ubushinjacyaha busabiye umusore wamuteye inda, igifungo cy’imyaka 25.
Iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Kane taliki ya 05/11/2026.
Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi tutashatse ko imyirondoro ye ishyirwa mu Itangazamukuru kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye UMUSEKE ko yatewe inda n’umusore w’imyaka 21, maze biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Uyu mukobwa yabwiye UMUSEKE ko yaje gukurikirana iburanisha Ubushinjacyaha buregamo umusore wamuteye inda mu minsi ishize.
Uyu mukobwa utwite inda y’imvutsi, avuga ko uyu yitaga umugabo we, yafashwe ubwo we yajyaga kwisuzumisha mu Kigo Nderabuzima giherereye mu Murenge wa Mugina, abaforomokazi bamusaba ko ahamagara uwo musore wamuteye inda.
Umusore ahageze yasanze bateguye Umugenzacyaha wa Isange One stop Center, bamwambika amapingu guhera uwo munsi ahita afungwa.
Ati: “Nageze mu cyumba cy’iburanisha ntungurwa no kumva Umushinjacyaha asabiye uyu musore igifungo cy’imyaka 25.”
Yavuze ko yahise asohoka muri icyo cyumba avuza induru, yigaragura ku isima yibaza aho azakura ubufasha, kubera ko amafaranga yo kwishyura Ibitaro n’imyenda y’uruhinja ateganya kubyara azabihabwa n’uyu musore.
Uyu mukobwa utazi icyo amategeko y’u Rwanda avuga, yabwiye Umunyamakuru ko yakuze mu buzima bugoranye kubera ko ababyeyi be bamaze igihe baratandukanye ku buryo nyina afite uburwayi bwo mu mutwe, naho Se akaba atazi aho aherereye.
Avuga ko bari bamaranye igihe kinini we n’uyu musore babana nk’umugabo n’umugore.
Gitifu w’Umurenge wa Mugina Munyakazi Epimaque avuga ko nta makuru y’umukobwa n’umusore babanaga yari afite, akavuga ko ibyo bakoze bigize icyaha, ariko ko bagiye gushakira ubufasha uyu mukobwa wakorewe ihohoterwa bakamufasha kubona icumbi, ndetse n’ibigomba kumutunga.
Ati: “Mumubwire aze aturebe, kandi ikibazo cye twiteguye kugikemura.”
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu. Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira: Umuntu ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana; umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya (11) cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 354 words · 2 min read
- Published
- November 5, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke