Barashima ‘Mvura Nkuvure’ yabagejeje ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere
GATSIBO: Abagize amatsinda ya Mvura Nkuvure mu Karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda yashyizweho na EAR Diyoseze ya Byumba yabafashije gukira ibikomere byo ku mubiri, ku mutima no mu mitekerereze, bakongera kugira icyizere cy’ubuzima no kwiteza imbere. Ibi babitangaje ubwo amatsinda 18 yashyikirizwaga inguzanyo ya miliyoni 14.4 Frw, azishyurwa mu gihe cy’umwaka umwe nta nyungu […]
**GATSIBO: **Abagize amatsinda ya Mvura Nkuvure mu Karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda yashyizweho na EAR Diyoseze ya Byumba yabafashije gukira ibikomere byo ku mubiri, ku mutima no mu mitekerereze, bakongera kugira icyizere cy’ubuzima no kwiteza imbere.
Ibi babitangaje ubwo amatsinda 18 yashyikirizwaga inguzanyo ya miliyoni 14.4 Frw, azishyurwa mu gihe cy’umwaka umwe nta nyungu cyangwa ingwate.
Aya mafaranga yatanzwe na EAR Diyoseze ya Byumba mu rwego rwo gufasha abagize ayo matsinda gukomeza ibikorwa bibateza imbere, aho guheranwa n’ibikomere n’amateka banyuzemo.
Bamwe mu bayahawe bavuga ko bagiye kuyakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bibateza imbere, ndetse bakazakomereza ku murimo wo gufasha abandi bafite ibikomere.
Muhayimana Mari Gaudence, umwe mu bagize aya matsinda, yavuze ko Mvura Nkuvure yamufashije gukira ibikomere yari afite no kongera kugira icyizere.
Ati: “Mvura Nkuvure yatangiye dufite ibikomere by’umutima, nanjye nari narabyariye mu rugo. Batwomoye ibikomere, twibumbira mu matsinda baradufasha, none baduhaye inguzanyo ngo twiteze imbere.”
Munyabugingo Patrick na we yavuze ko iyi gahunda yamubereye nk’umubyeyi, kuko yakuriye mu buzima bugoye kubera gupfusha ababyeyi akiri mto.
Ati: “Mvura Nkuvure yambereye umubyeyi, nshimira Itorero EAR Diyoseze ya Byumba ryatubaye hafi, tukaba dukomeje kwiteza imbere.”
Gukira umubiri, umutima n’ubugingo
Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yavuze ko gahunda ya Mvura Nkuvure igamije gufasha abantu gukira ibikomere byo mu buzima, haba ku mubiri, mu mitekerereze no mu bugingo.
Ati: “Mvura Nkuvure ni uburyo bwo kuvuga ngo ‘ndarwaye, nawe urarwaye’. Si ugutaka umutwe cyangwa amaguru gusa, ahubwo n’imitekerereze ishobora kuba itameze neza.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abantu kongera kugira ubuzima buzira umuze no kugira uruhare mu kwiteza imbere.
Ati: “Tumaze kubona ko ibi bice byose bishobora kurwara, kandi turi intumwa z’Imana ku isi zo gusubiza ku murongo ibiremwa byayo. Ni yo mpamvu dufasha abantu gusubira mu murongo, bakagira uruhare mu kubaka ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Tuvurane ariko tuniteze imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yasabye abagize aya matsinda gukoresha neza amafaranga bahawe kugira ngo abagirire akamaro karambye.
Ati: “Aya mafaranga muhawe si yo afite umumaro cyane, ahubwo tuzashima cyane ikizavamo. Mugiye mu mihigo, njya mu rugamba, kandi nimubigeraho muzabyishimire.”
Yabasabye kandi gukoresha inguzanyo neza mu guteza imbere ibikorwa bari baratangiye mu matsinda.
Mu Karere ka Gatsibo, gahunda ya Mvura Nkuvure ikorerwa mu mirenge umunani.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2005 ku gitekerezo cya Ngendahayo Emmanuel, ubu akaba ari Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Byumba.
Igamije guhuriza hamwe abantu bakaganira ku bibazo bitandukanye bafite, bakishakamo ibisubizo binyuze mu biganiro, kubabarirana no gufashanya, ndetse no gushyira hamwe imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.
Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gatsibo
Follow the story
About this article
- Length
- 445 words · 2 min read
- Published
- October 3, 2026
- Byline
- JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
- Source
- Umuseke