Ububiligi ntibuzahindura uruhande rwabwo mu bibera muri Congo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko kuba igihugu cye cyiyunze n’u Rwanda bitavuze ko cyahinduye uruhande kiriho mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ko ahubwo bisobanuye kugira inzira zinoze kandi zubakiye ku murongo wo kuganira.
Ati “Nzakomeza guharanira ubusugire n’ubwigenge bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ni ubutumwa yanditse nyuma gato y’uko u Rwanda n’u Bubiligi bitangaje ko kuva ku wa 22 Nzeri 2026, byemeranyije gusubizaho umubano, hagasubizwaho imikorere ya za Ambasade hagati y’ibihugu.
Ni umubano wari umaze umwaka n’amezi atandatu warahagaze nyuma y’uko ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rumenyesheje u Bubiligi ko ruhagaritse umubano nabwo mu bya dipolomasi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro u Rwanda rwafashe ruvuga ko rwasanze u Bubiilgi bufite imyitwarire ya gikoloni ko ndetse bwafashe uruhande mu makimbirane yari hagati y’u Rwanda na Congo ndetse rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.
Mu itangazo ryo kugarura umubano, ibihugu byombi byavuze ko byiyemeje gukomeza ibiganiro bishingiye ku bwisanzure, ukuri no gukorera mu mucyo byongeye kandi byemeranyijweho gukurikiza amahame mashya arimo kutivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu, kubahana no gushyira imbere ubufatanye bwubaka, akaba ari yo azayobora umubano w’ibihugu byombi mu gihe kizaza.
Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevo, yatangaje ko uyu ari umusaruro w’inzira y’ibiganiro byeruye yagiranye na mugenzi w’u Rwanda , kandi bikaba ari umusaruro w’imbaraga bashyize hamwe mu bwubahane.
Ati “Nizeye ko dushobora gushyiraho gahunda nziza y’ibikorwa izagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi, ishingiye ku bukungu bw’imibanire hagati y’abaturage bacu.”
Yatangaje ko bemeranyije ku kamaro ko gukomeza ibiganiro bihoraho, harimo no ku ngingo z’ibyo batumvikanaho bikomeje kubaho, nk’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ati “Gusubukura umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu ntibisobanuye kureka uruhande duhagazemo, ahubwo bisobanuye kugira inzira zinoze kandi zubakiye ku murongo wo kuganira. Nzakomeza guharanira ubusugire n’ubwigenge bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Avuga ko bashaka gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu karere mu gushyigikira ibikorwa by’ubuhuza uko bashoboye, kandi bazakomeza gusaba ko impande zose zubahiriza mu buryo budasubirwaho ibyo ziyemeje mu biganiro bya Doha n’ibya Washington.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 364 words · 2 min read
- Published
- September 23, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke