Min. Nelly Mukazayire yakeje Amavubi
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Liberia ibitego 3-1 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi, abasaba gukomeza guhesha u Rwanda ishema mu mikino yose. Byabaye nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026. Ubwo uyu […]
AI summary
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Liberia ibitego 3-1 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi, abasaba gukomeza guhesha u Rwanda ishema mu mikino yose.
Byabaye nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026. Ubwo uyu mukino wari urangiye, Minisitiri Nelly n’ibyishimo byinshi, yinjiye mu rwambariro rw’Amavubi.
Akihagera, uyu Muyobozi yabanje kubasuhuza, ababaza niba bameze neza, abandi bamusubiza ko bose bameze neza. N’akanyamuneza kenshi, yabanje kubashimira ku bwo guhesha Abanyarwanda ibyishimo, by’umwihariko bakaba babikoze imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Minisitiri Mukazayire, yabasabye gukomeza kwizera ko kujya mu Gikombe cya Afurika 2027 bishoboka, abasaba gukomeza guhangana ndetse no gukomeza guhesha ishema u Rwanda.
Abishije kandi ku rubuga rwe rwa X, Min. Nelly yagaragaje imbamutima ze nyuma y’intsinzi y’Amavubi, aho yagaragaje ko yabahaye ibyishimo ariko bikaba ibyishimo birenze kuba Umukuru w’Igihugu yari yaje kubatera iteka.
Muri ubu butumwa bwe, uyu Muyobozi yasabye abakinnyi no kuzitwara neza imbere ya Cape-Vert mu mukino uteganyijwe gukinwa tariki ya 29 Nzeri 2026 i Praia muri icyo gihugu, abibutsa ko kure y’amaso atari kure y’umutima ko n’ubwo batazaba bari kumwe imbona nkubone, bazaba bari kumwe ku mutima.
Muri iri tsinda K, Amavubi yatsindiwe na Biramahire Abeddy, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels. Mali nayo yatsinze Cape-Vert ibitego 3-1.
Minisitiri Nelly Mukazayire yinjiye mu rwambariro ashimira abakinnyi b’Amavubi Min. Nelly yabashimiye ku kazi gakomeye bakoze
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 236 words · 1 min read
- Published
- September 26, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke