Malipangu ni umukinnyi mushya wa Kigali FC
Théodore Yawanendji Malipangu wakiniye Gasogi United, yasinyiye Kigali FC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Malipangu ukomoka muri Centrafrique, yamaze gusinyira Kigali FC ndetse mu gihe gito amafoto amugaragaza mu mwambaro w’iyi kipe, araza gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo. Yawanendji mbere yo kuva mu Rwanda, yakiniye Gasogi United yavuyemo yerekeza muri Al-Dahra SC yo muri Leta […]
Théodore Yawanendji Malipangu wakiniye Gasogi United, yasinyiye Kigali FC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Malipangu ukomoka muri Centrafrique, yamaze gusinyira Kigali FC ndetse mu gihe gito amafoto amugaragaza mu mwambaro w’iyi kipe, araza gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Yawanendji mbere yo kuva mu Rwanda, yakiniye Gasogi United yavuyemo yerekeza muri Al-Dahra SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Yahavuye agaruka mu Urubambyingwe mbere y’uko asoza amasezerano ye.
Uyu mukinnyi yasoje amasezerano, ava mu Rwanda ajya gukina muri Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo. Nyuma yo gusoza amasezerano, nta yindi kipe yari afite mbere y’uko agaruka muri Shampiyona y’u Rwanda.
Théodore Yawanendji Malipangu ni umukinnyi mushya wa Kigali FC
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 109 words · 1 min read
- Published
- October 3, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke