Amavubi y’Abagore yatangiye imyitozo itegura Ethiopia – AMAFOTO
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi] yitegura Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempike 2028, yatangiye imyitozo yabereye ku kibuga cya FERWAFA. Uretse Mukagatete Emeline wageze mu Rwanda uyu munsi, abandi bose bahamagawe mu mwiherero utegura urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izakinwa mu 2028 ikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayigaragayemo. […]
AI summary
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi] yitegura Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempike 2028, yatangiye imyitozo yabereye ku kibuga cya FERWAFA.
Uretse Mukagatete Emeline wageze mu Rwanda uyu munsi, abandi bose bahamagawe mu mwiherero utegura urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izakinwa mu 2028 ikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayigaragayemo.
Casa Mbungo André utoza She-Amavubi, ni we wayikoresheje. Mbere yo kuyitangira, abakinnyi batanu bari ku rutonde rw’abari bahamagawe, barukuweho nyuma y’imyitozo yakoreshejwe n’uyu mutoza, agasanga batari ku rwego yifuza.
Abakuwe kuri urwo rutonde kandi bari bahamagawe, ni Uwanyirigira Sifa wa Rayon Sports WFC, Nyirabatoni Diane wa Bugesera WFC, Ishimwe Darlène wa Forever Girls WFC, Mukahirwa Providence na Umutesiwase Magnefique bombi ba Indahangarwa WFC.
Biteganyijwe ko umukino uzahuza She-Amavubi na Ethiopia, uzaba tariki ya 7 Ukwakira 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
She-Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere Gikundiro na bagenzi be batangiye imyitozo Zawadi yakoze imyitozo ya mbere Queen na bagenzi be batangiye kwitegura Ethiopia Mbungo ni we wakoresheje imyitozo Uwimbabazi Immaculée yakoze imyitozo ya mbere
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 176 words · 1 min read
- Published
- September 28, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke