Abo muri Green Party basabwe kwirinda politiki y’ivangura
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gushyira imbere politiki y’amahoro n’ubwubahane, birinda ivangura, mu gihe rikomeje gahunda yo gushyiraho inzego zaryo mu mirenge yose y’u Rwanda. Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba Green Party mu Karere […]
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gushyira imbere politiki y’amahoro n’ubwubahane, birinda ivangura, mu gihe rikomeje gahunda yo gushyiraho inzego zaryo mu mirenge yose y’u Rwanda.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Musanze. Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Danemark.
Mu kiganiro yagiranye n’abarwanashyaka, Habineza yabibukije amahame shingiro y’ishyaka ayoboye, arimo demokarasi no kurengera ibidukikije, anasobanura uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no mu miyoborere myiza.
Yashimangiye ko iri shyaka rishyize imbere politiki irambye ishingiye ku mahoro, ubwubahane no guha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo, hatabayeho ivangura.
Ati: “Dukeneye politiki irambye kandi dushyize imbere politiki y’ubwubahane, ntidukeneye politiki y’ivangura.”
Inama n’amahugurwa byabereye i Musanze byasize hashyizweho inzego za Green Party mu Mirenge ya Muhoza na Cyuve.
Iyi gahunda izakomereza mu yindi mirenge 13 igize Akarere ka Musanze, hagamijwe ko ishyaka rigira inzego mu mirenge yose y’aka karere.
Green Party yatangiriye iyi gahunda mu Karere ka Burera, ikomereza mu Karere ka Gicumbi, ikaba iteganya kuyigeza mu mirenge 416 igize u Rwanda.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 184 words · 1 min read
- Published
- October 11, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke