Abahebyi bataye umurambo wa mugenzi wabo ku kirombe barahunga
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, buvuga ko hari abahebyi babonye mugenzi wabo agwiriwe n’ikirombe bafata umurambo we bawushyira hejuru y’icyo kirombe baracika.
Byabereye mu Mudugudu wa Mushikiri, Akagari ka Murehe Umurenge wa Rukoma.
Gitifu w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent, yabwiye UMUSEKE ko inkuru y’urupfu rw’uyu musore witwa Muragijimana Théogene w’imyaka 25 y’amavuko bayimenye saa ine zo kuri uyu Mbere taliki ya 26/10/2026.
Gitifu Mandera avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru batabaje inzego zitandukanye zirimo Polisi na RIB bahageze basanga umurambo wa Muragijimana Théogene uri hejuru y’ikirombe bikekwa ko yapfiriyemo.
Ati: “Bivugwa ko abo bitwa abahebyi bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umwe muri bo agwirwa n’ikirombe hanyuma abo bari kumwe bafata umurambo we bawurambika hejuru y’icyo kirombe.”
Mandera yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abo bari kumwe.
Avuga ko yaba uwapfuye n’abakekwa gushyira umurambo wa Nyakwigendera hejuru y’ikirombe bose bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko.
Umurambo wa Muragijimana Théogene wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Follow the story
About this article
- Length
- 179 words · 1 min read
- Published
- October 27, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke