Haringingo yahaye ubutumwa abamuziza kunganya imikino myinshi
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yabwiye abibaza impamvu amaze imikino itandatu aganya ko we intego yari afite muri iyo mikino yagezweho.
Ku wa 9 Ukwakira 2026, Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona, uba uwa gatandatu Murera yari imaze idatsinda.
Ibi uyu mutoza yongeye kubibarizwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’umukino, niba we abona nta mpungenge afite zo kuba abakunzi ba Rayon Sports batacika intege kubera uyu musaruro.
Ubwo yasubizaga abanyamakuru, Haringingo yabibukije ko kunganya imikino atari ikibazo ko ahubwo biterwa n’intego uba ufite muri yo. Yabibukije kandi ko icya ngombwa ari ukugera ku byo uba wiyemeje.
Ati “Njyewe sinzi uko mubibara kandi muri abanyamakuru b’imikino. Nonese niba unganyije ariko ukagera ku ntego yawe ikibazo ni ikihe? Iyi ni Shampiyona.”
“Niba twaranganyije imikino ibiri na Panthère ariko tukayisezerera, ikibazo ni ikihe? Nibaza ko mukwiye kumenya intego mbere na mbere umuntu aba afite. Niba tunganya ariko twageze ku cyo dushaka, ikibazo ni ikihe?”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu mikino banganyije, harimo n’iya gicuti kandi yo ikinwa hagamijwe kureba urwego abakinnyi bagezeho ndetse no guha umwanya ababa basanzwe batabona iminota ihagije yo gukina.
Yibukije kandi ko APR FC mu mwaka ushize w’imikino, yanganyije imikino myinshi ariko bitayibujije kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Mu mikino itandatu Murera iheruka gukina, harimo uwo yanganyije 0-0 na Police FC muri Super Coupe, bagiye muri za penaliti Gikundiro isezererwa itsinzwe 4-2. Harimo ibiri ya Panthère Sportive du Ndé [1-1, 0-0], Sunrise FC 1-1 muri Shampiyona, Gicumbi FC 0-0 muri gicuti n’uwo yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatangiye urugendo rwo kwitegura umukino w’ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup aho mu cyumweru gitaha izahura na Black Bulls yo muri Mozambique. Izasezerera indi izahita ikatisha itike yo kuzakina amatsinda y’iri rushanwa Nyafurika.
Haringingo yasubije abamuziza kunganya imikino myinshi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 307 words · 2 min read
- Published
- October 10, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke