Hagiye guterwa ibiti 140,000 mu rwego rwo kurengera icyogogo cy’Umugezi wa Rusizi
Mu Murenge wa Mururu, mu Karere ka Rusizi, hatangijwe umushinga wo gutera ibiti 140,000 ku buso bwa hegitari 400, mu rwego rwo kurwanya isuri n’inkangu, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Rusizi.
Ni umushinga wa YALTA Initiative (Young in Agroecology and Business Learning Track Africa) ugamije gusubiranya ibidukikije, guteza imbere ubuhinzi burengera ubutaka no kubaka imibereho irambye y’abaturage.
Uyu mushinga uzamara imyaka itandatu, ukazaterwamo ibiti 98,000 mu 2026 ku buso bwa hegitari 240, mu gihe ibindi 42,000 bizaterwa mu 2027.
Uretse kurengera amasoko y’amazi n’inkengero z’umugezi, hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti gakondo n’iby’imbuto birimo avoka n’imyembe.
Abahinzi 170 bazahugurwa ku buhinzi buvangwa n’ibiti kugira ngo bongere umusaruro kandi barinde ubutaka.
Uwamariya Francine, utuye mu Kagari ka Karambi, avuga ko isuri n’inkangu byagiye byangiza imirima y’abaturage, bitewe n’uko ibiti byari ku misozi byagiye bitemwa.
Ati “Ubu igiti ni ubuzima kuko dukuramo ibyo kurya, tukavanamo n’umwuka duhumeka. Ibiti twateye nta gushidikanya tuzabibungabunga.”
Yishimira ko uyu mushinga uzabasigira akamaro k’ibiti no kubibungabunga.
Ibiti byatewe harimo ibivangwa n’imyaka, imbuto n’ibiti gakondo
Habyalimana Jean Claude na we avuga ko bazungukira ku mbuto, imbaho, ubwatsi bw’amatungo n’ifumbire, bikazongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “YALTA yadufashije kumenya uko igiti kigomba kwitabwaho no gukurikiranwa kuva gitewe kugeza gisaruwe.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga, Kwizera Ngamije Emmanuel, yavuze ko 95% by’ibiti bizaterwa ari ibivangwa n’imyaka.
Yongeyeho ko hazashyirwa imbaraga mu kubisimbuza igihe byangiritse, ku buryo nibura 80% bizaba bikiriho mu 2032.
Ati:”Ni yo mpamvu hazashyirwa imbaraga mu kubibungabunga no gusimbuza ibizaba byumye cyangwa byapfuye.”
Uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu 147, abandi 245 bawufashe binyuze mu bukorerabushake.
Hazanashyirwaho amatsinda atanu yo kwigisha abahinzi mu bikorwa ngiro, amakipe arindwi y’urubyiruko akora ubuhinzi burengera ibidukikije na komite eshatu zizakurikirana isubiranywa ry’ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Rwiririza Fred, yashimye uyu mushinga, avuga ko uzafasha aka karere kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’imbuto ziribwa, ndetse ugafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Ati:”Gutera ibi biti kandi bizaturinda inkangu yewe no gusubiranya ahari harangiritse.”
Uyu mushinga uterwa inkunga na TerraFund, ukazashyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Mururu kugeza muri Werurwe 2032, ku ikubitiro hatewe ibiti 4700 ku buso bungana na hegitiri 10.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo n’umuyobozi wa YALTA Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Rwiririza Fred atera igiti Ibiti byatewe byitezweho kuzamura imibereho y’abaturage no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 378 words · 2 min read
- Published
- November 10, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke