U Rwanda rwagaragaje umusaruro rwiteze kuri AI
AI summary
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva uri mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, yagaragaje ko Ikoranabuhanga rikomeje kugira ruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu no guhindura imibereho y’abaturage.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye *inama yo *ku rwego rwo hejuru yiswe Global Africa Business Initiative “Unstoppable Africa 2026.”, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga, anatanga ibitekerezo ku hazaza h’ikoranabuhanga muri Afurika, by’umwihariko ku mahirwe atangwa n’ubwenge buhangano n’irindi koranabuhanga rigezweho.
Yagaragaje ko ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano rigira uruhare rukomeye mu gutanga amahirwe akomeye.
Yavuze ko muri Afurika uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa bitaragera ku kigero gishimishije bityo hakenewe uburyo bwo kubaka no kwagura umuyoboro w’ikoranabuhanga mu gusubiza ibibazo by’abaturage.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira nziza zo guteza imbere ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo ku baturage.
Ati “Mu myaka ishize, u Rwanda rwafashe ibyemezo bifatika kandi gishora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga .Ubu dufite umuyoboro mugari wa fibre optique ndetse n’ikoranabuhanga rya 4G rigera ku baturage bose kandi twatangiye kugerageza 5G kugira ngo tuzamure ubushobozi bwacu mu ikoranabuhanga mu rwego rwisumbuye.”
Yakomeje ati “Dushingiye kuri ibyo bikorwaremezo twashyize mu ikoranabuhanga serivisi za Leta zisaga 250 kandi twubatse urubuga rw’igihugu rwo kwishyuriraho hakoreshejwe ikoranabuhanga bituma u Rwanda ruba igihugu gishyira iimbere ikoranabuhanga .”
Ntabwo twagarukiye ku bikorwaremezo gusa, twanubatse uburyo bworohereza guhanga ibishya bikajyana no kwita ku burenganzira bw’abaturage ndetse no kwita ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ryizewe kandi ritekanye.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu 2023 u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika byashyizeho Politiki y’igihugu y’ubwenge buhangano.
Ati “Dufite itegeko rikomeye rirengera amakuru bwite, ryubakiye ku rwego rwihariye rushinzwe kurengera amakuru bwite no kurishyira mu bikorwa .”
Muri Kamena inama y’Abaminisitiri yemeje gushyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubwenge buhangano , urwego rwa mbere muri Afurika ruzaba rushinzwe guteza imbere ingamba ,ubushakashatsi,iterambere no gukoresha ubwenge buhangano mu gihugu hose.”
Muri Kamena uyu mwaka Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Al) hagamijwe gukomeza guteza imbere Ubwenge buhangano n’ikoreshwa ryabwo mu Gihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda AI ikoreshwa mu buvuzi, mu burezi, mu bucamanza, mu buhinzi, mu nzego z’ubucuruzi n’ahandi hose mu nzego z’ubuzima bw’igihugu.
Iki kigo kizahuriza hamwe ibikorwa byose bijyanye n’Ubwenge buhangano (Al) mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuzamura impano, ishoramari no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ku mugabane wa Afurika.
Politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Artificial Intelligence Policy) yemejwe ku 20 Mata 2023 mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Politiki y’Igihugu ijyanye n’ikoreshwa rya AI ifite intego yo kugira u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri AI no guhanga ibishya, kuba ku isonga mu bihugu bya Afurika mu kubyaza umusaruro AI, kunoza serivisi mu nzego za Leta binyuze mu gukoresha AI no guharanira ko AI ikoreshwa neza mu rwego rw’abikorera.
Hagaragajwe uko AI yaba igisubizo muri Afurika
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 471 words · 2 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke