Manzi Thierry yatangiye akazi muri Iraq
Nyuma yo gusinya amasezerano muri Al-Jolan SC yo muri Shampiyona ya Iraq, myugariro w’Amavubi, Manzi Thierry yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe. Manzi yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ye, ubwo batsindaga Duhok SC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iraq [Iraq Stars League]. Uyu myugariro w’ikipe […]
Nyuma yo gusinya amasezerano muri Al-Jolan SC yo muri Shampiyona ya Iraq, myugariro w’Amavubi, Manzi Thierry yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.
Manzi yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ye, ubwo batsindaga Duhok SC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iraq [Iraq Stars League].
Uyu myugariro w’ikipe y’Igihugu, yakinnye iminota 90 y’umukino ikipe ye yabonyemo amanota yuzuye.
Thierry ukina mu mutima w’ubwugarizi, yagiye muri Duhok SC avuye muri Al-Ahli Tripoli SC yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.
Mbere yo kuva mu Rwanda, Manzi yakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali ubu yabaye Kigali FC.
Manzi Thierry ni umukinnyi wa Duhok SC yo muri Iraq Yakinnye umukino we wa mbere muri Shampiyona ya Iraq
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 126 words · 1 min read
- Published
- October 21, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke