Abagabo bakekwaho ubujura bw’ihene bafashwe
AI summary
Kamonyi: Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego, ndetse n’abaturage yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye, hafatwa na nyiri izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye bikekwa ko zari zibwe mu rugo rumwe.
Bafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyiri izo hene, na we wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa, cyane ko amakuru y’ibanze agaragaza ko yagize uruhare mu kiswe ubujura bwazo.
Polisi ikimara kubafata ihene za subijwe mu rugo aho zari zibwe.
Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa.
Munyanziza ari we nyi iri izo hene yari yiyibishije, avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, akaba yemera ko yari agiye kugurisha izo hene umugore we atabizi, agamije kwihimura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gusesagura umutungo w’urugo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko amakimbirane hagati y’abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’umuryango.
Yagize ati: “Kugirana amakimbirane n’uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango.”
Polisi isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.
Ihene zari zibwe zasubijwe mu rugo
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 283 words · 1 min read
- Published
- September 26, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke