Congo: ‘General’ yavuye mu Ngabo za Leta yiyunga kuri FRN ya Kabila
François Kamanzi ufite ipeti rya ‘Brigadier General’ mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yavuye mu gisirikare cya Leta yiyunga ku mutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila. Aya makuru yatangajwe na Manzi Willy, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu […]
François Kamanzi ufite ipeti rya ‘Brigadier General’ mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yavuye mu gisirikare cya Leta yiyunga ku mutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila.
Aya makuru yatangajwe na Manzi Willy, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho AFC/M23 mbere y’uko iba FRN, abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko Kamanzi yanyuze ku mupaka wa Lufu muri RDC no ku wa Luvu muri Angola.
Brigadier General François Kamanzi yari asanzwe ari Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare mu gice yo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nta byinshi byamenyekanye niba hari abandi basirikare yaba yazanye nabo mu kwiyunga kuri FRN yashinzwe na Joseph Kabila afatanyije n’abayoboraga Ihuriro rya AFC/M23.
Uyu Brigadier General François Kamanzi si bwo bwa mbere yaba abarijwe mu mitwe irwanya ubutegetsi. Yigeze kuba mu mitwe ya CNDP na M23 afite ipeti rya Colonel , nyuma ajya mu Ngabo za Leta aho yaje no kugirwa ‘Brigadier ‘Genera’l na Joseph Kabila mu 2014 ndetse ayobora amatsinda taandukanye y’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru no mu mujyi wa Goma.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 194 words · 1 min read
- Published
- October 27, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke