Barasaba ko “Inkoni Yera” yishyurwa kuri Mituweli
Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko Inkoni Yera ishyirwa muri serivisi zishyurwa n’ubwishingizi bwa Mituweli, kugira ngo bajye bayibona ku giciro kiri hasi kuko ikiguzi gituma benshi batabasha kuyigondera.
Ibi babigarutseho ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera ku nshuro ya 18, wabereye mu Karere ka Gatsibo, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubona birenze imboni”.
Muri ibyo birori, abafite ubumuga bwo kutabona batishoboye bashyikirijwe inkoni zera zisaga 200, zizabafasha kwigenga no kwiyobora mu ngendo zabo za buri munsi.
Regine Umuhoza yavuze ko inkoni yera ari igikoresho cy’ingenzi kibafasha kugenda batisunze abandi, ariko ko igiciro cyayo gikomeje kuba imbogamizi.
Yagize ati:* “Inkoni yera iduha ubwigenge bwo kugenda tutishingikirije ku bandi, tukajya aho dushaka. Ariko iracyahenze cyane kuko igura ibihumbi 50 Frw, bigatuma abayigondera baba bake.*
“Ni na cyo kirango cyacu, kuko umuntu utubonye tuyifite ashobora kumenya ko dufite ubumuga bwo kutabona akatwunganira. Yaba umushoferi, umumotari cyangwa undi muntu, ashobora kudufasha. Turifuza ko badufasha ikishyurwa na Mituweli, ndetse tukajya tuyibona ahantu hatwegereye.”
Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, na we yavuze ko igiciro cy’inkoni zera kikiri hejuru, ahanini bitewe n’uko zituruka mu mahanga.
Yasobanuye ko kuba zidakorerwa mu Rwanda bituma bamwe mu bazikeneye batabasha kuzigura, bityo umuryango ukaba ukomeje ubuvugizi kugira ngo ziboneke ku giciro kiboroheye.
Yagize ati: “Igituma inkoni zera zihenda ni uko zidakorerwa mu Rwanda, ahubwo ziva hanze y’Igihugu. Ibyo bituma bamwe muri twe batabasha kuzigurira. Ubuvugizi burakomeje kugira ngo abanyamuryango bose boroherezwe kuzibona.”
Umunyamabanga wa Komite y’Inama y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Philipe Ngirente, yatanze icyizere cyo kugurira inkoni yera kuri Mituweli, agaragaza ko ibyo bizafasha mu kugabanya ikiguzi no gutuma igera kuri benshi.
Yagize ati: “Turishimira ko inkoni yera yamaze kongerwa muri serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri Mituweli. Ibyo bizafasha kugabanya ikiguzi, zigere kuri benshi nk’uko babyifuzaga, kandi begerezwe aho bazajya bazigurira.
Icyakora, hakenewe ibisobanuro birambuye ku gihe iyo serivisi izatangirira, igiciro abazajya bazigura bazishyura n’ahazajya hatangirwa izo nkoni, kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bamenye uko bazazibona.”
Mu bindi biteganyijwe, mu myaka ibiri iri imbere hazatangwa inkoni zera zigera kuri 800 mu Turere twa Musanze na Gatsibo, bikazakomereza no mu tundi Turere.
Abasaga ibihumbi 100 bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bigaragaza akamaro ko kongera uburyo bwo kubona ibikoresho bibafasha kwigenga no kwitabira ibikorwa bya buri munsi.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gatsibo
Follow the story
About this article
- Length
- 374 words · 2 min read
- Published
- October 25, 2026
- Byline
- JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
- Source
- Umuseke