Umwana yakubise murumuna we majagu bakina arapfa
Kamonyi: Umwana w’imyaka 7 y’amavuko yakubise murumuna we majagu mu mutwe bakina, ahita apfa. Iyi mpanuka yaviriyemo urupfu Iyabivuze Blaise w’imyaka itatu yabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kidahwe Umurenge wa Nyamiyaga saa kumi n’ebyeri zishyira saa moya ku wa Gatatu taliki ya 23/09/2026. Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mwizera Rafiki yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera […]
Kamonyi: Umwana w’imyaka 7 y’amavuko yakubise murumuna we majagu mu mutwe bakina, ahita apfa.
Iyi mpanuka yaviriyemo urupfu Iyabivuze Blaise w’imyaka itatu yabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kidahwe Umurenge wa Nyamiyaga saa kumi n’ebyeri zishyira saa moya ku wa Gatatu taliki ya 23/09/2026.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mwizera Rafiki yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yakinaga na mukuru we, uyu mukuru we afata majagu ayimukubita mu mutwe, murumuna we ahita ahasiga ubuzima.
Ati: “Ni impanuka yabaye kuko amakuru twahawe yemeza ko barimo bakina.”
Mwizerwa avuga ko bamenye amakuru ko byabaye ababyeyi b’abana badahari kuko bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Gitifu Mwizerwa yongeyeho ko ubu inzego zitandukanye z’Ubuyobozi harimo Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha bose berekeje ahabereye iyo mpanuka kugira ngo bahumurize umuryango wagize ibyago, kandi hanakorwe iperereza ku ntandaro ya ruriya rupfu.
Yasabye ababyeyi kujya bita ku burere bw’abana babyara, kuko hari bamwe usanga barangara abana bagakora ibyo bishakiye.
Gitifu Mwizerwa yavuze ko bateganya kujyana umurambo w’uyu mwana ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
Umwe mu Banyamategeko yabwiye UMUSEKE ko biriya bifatwa nk’impanuka, kuko umwana w’imyaka 7 nta buryozwaha abarwaho mu mategeko.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Follow the story
About this article
- Length
- 189 words · 1 min read
- Published
- September 24, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke