Abatuye ahashyizwe iminara y’Ikibuga cy’indege cya Rusizi bamaze imyaka 5 mu gihirahiro
AI summary
Rusizi: Hari imiryango itanu iri ahubatswe icyo bita ‘iminara’ y’ikibuga cy’Indege cya Rusizi, imaze imyaka itanu mu gihiraho, abakozi bo kukibuga cy’indege cya Rusizi babijeje kububakira inzu zisimbura izo batuyemo, nyuma yo kwemera kugurisha ubutaka bwabo n’ibyari biburiho, hagasigara inzu batuyemo gusa.
Abaturage bagaragaje iki kibazo ni abo mu mudugudu wa Munyana, akagari ka Kamatita, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.
Bavuga ko abakozi bo ku kibuga cy’indege mu mwaka wa 2021, ubwo bazaga kubaka ibikorwa remezo mu masambu yabo babishyuye amafaranga y’ingurane z’ubutaka n’ibihingwa byari biburiho, ariko inzu zisigara zitishyuye.
Nyiransabimana Elevanie, ni umwe baturage bijejwe kubakirwa inzu akimuka aho atuye, yavuze ko yabonye amafaranga y’indi mitungo hasigara inzu ye itarishyuwe.
Ati “Muri 2021 ku kibuga cy’indege baje kubarura ibikorwa byose bihari, insina, ibiti, n’ibindi ayo amafaranga twarayaboneye.”
Iyakaremye Said, na we ati “Njye babaze ibiti byose mfite, insina n’ibindi barangije bambwira ko nzahabwa amafaranga miliyoni eshatu n’ibindi, narayabonye.”
Bakomeza bavuga ko hari ibikorwa remezo bise ‘iminara’ byubatswe impande y’inzu zabo batuyemo, ngo basezeranyijwe ko bazimurwa aho batuye ngo abafite ibibanza ahandi bagafashwa kubaka, abatabifite bakajyanwa ahandi, icyakora ngo nta masezerano yanditse ahari kuko abo bakozi ari bo bayajyanye.
Iyakaremye Saidi, yavuze ko nta masezerano yanditse bahawe n’abakozi bo ku kibuga cy’indege, ngo babyijejwe ku munwa gusa, inyandiko zagumanywe n’abo bakozi.
Ati “Batubwiye ko bazatwubakira, inzu igasimburwa n’indi. Nta masezerano batwandikiye, byari ku mvugo gusa none twarategereje turaheba.”
Nyiransabimana Elevanie ati* “Ibyerekeye kubaka inzu twarategereje turaheba, batubwire niba bizakunda cyangwa bitazakunda.”*
Banavuze kandi ko inzu barimo zishaje cyane, kuko batemerewe kuzisana, ibi ngo biri kubagiraho ingaruka. Icyifuzo cy’aba baturage basaba gukurwa mu gihirahiro, bagahabwa inzu zo guturamo bakavanwa aho bise amanegeka.
Nyiransabimana Elevanie, yavuze ko inzu arimo atemerewe kuyisana.
Ati “Inzu ntuyemo irashaje, iyo imvura iguye ndanyagirwa nta n’ubwo nemerewe kuyisana, ndifuza ko banyubakira nkava mu manegeka.”
Iyakaremye Saidi ni umwe mu baturage bijejwe kwimurwa aho batuye, asaba ko yakubakirwa inzu nk’uko yabisezeranyijwe.
Ati “Impungenge zirahari ku nzu, hari amabati yashaje, sinzi icyo nzakora ntemerewe gusana. Icyifuzo ni uko batwubakira nk’uko babidusezeranyije.”
Kuri iki kibazo twagerageje kuvugisha Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Rusizi, budusaba kukibaza ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikorere y’ibibuga by’indege mu Rwanda “Rwanda Airports Company” (RAC), tubahamagaye kuri telefoni ntibitaba, twandika n’ubutumwa bugufi nta gisubizo twahawe.
Ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi, Mayor Sindayiheba Phanuel, mu butumwa yatwoherereje kuri WhatsApp, yavuze ko ikibazo aribwo ubuyobozi bukimenye yemeza ko bugiye kugikurikirana.
Ati “Ikibazo nibwo tukimenye, turabanza dukurikirane amakuru.”
Ikibuga cy’indege cya Rusizi ngo cyari cyijeje abaturage kuzabatuza ahandi nyuma yo kugiha ubutaka bwariho ibikorwa byabo, hagasigara inzu Muri iyo myaka itanu ishize, abaturage ntibemererwa gusana inzu, bakavuga ko batanahabwa inzu bemerewe
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Follow the story
About this article
- Length
- 436 words · 2 min read
- Published
- October 5, 2026
- Byline
- MUHIRE DONATIEN
- Source
- Umuseke