Uhuru yaje kuvugana n’u Rwanda ku by’umutekano muri Congo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta ku bikorwa by’abahuza ba Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibiganiro byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.
Nduhungirehe na Uhuru Kenyatta baganiriye ku bikorwa by’itsinda ry’abahuza n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gushyigikira inzira y’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe.
Ku wa Mbere, Uhuru Kenyatta n’abandi bahoze ari ba Perezida, barimo Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, bari i Goma aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23.
Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’inzira z’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uruzinduko rwabo rwari rugamije kureba intambwe imaze guterwa mu gushakira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Uhuru Kenyatta asanzwe azi neza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Ibyo biganiro byari bigamije gushakira umuti wa politiki amakimbirane amaze imyaka ashingiye ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere, ariko ntibyatanze umusaruro wari witezwe.
Mu 2022, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangije Nairobi Process, gahunda yari igamije gushakira umuti w’amahoro amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Uhuru Kenyatta yagizwe umuhuza w’iyo gahunda. EAC yavuze ko inshingano ze zari uguteza imbere amahoro no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho muri Nairobi Process.
Muri Werurwe 2025, EAC na SADC byafashe icyemezo cyo kwagura itsinda ry’abahuza mu biganiro by’amahoro bya RDC.
Uhuru Kenyatta yashyizwe mu itsinda ry’abahoze ari ba Perezida batanu bagombaga gufasha mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Iri tsinda rikorana n’impande zitandukanye zifite uruhare mu bibazo by’umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro n’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe.
Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze mu Rwanda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 309 words · 2 min read
- Published
- October 7, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke