Huye – Ibyo kumenya ku ikigo cy’urubyiruko kizateza imbere siporo, no kugaragaza impano z’abana
Mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, huzuye ikigo cy’urubyiruko cyitezweho gufasha urubyiruko kubona ahantu ho kwidagadurira, gukorera siporo no guteza imbere impano zarwo.
Iki kigo cyubatswemo ibibuga by’imikino birimo Mini Football, Basketball na Volleyball, kikaba cyarateganyirijwe gufasha urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Huye, ndetse n’ahandi mu myidagaduro n’imikino.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye bavuga ko iki kigo ari amahirwe akomeye, kuko kigiye kubafasha kubona ahantu heza ho gukorera siporo no kwidagadura, bityo bakarushaho gukoresha igihe cyabo mu bikorwa bibafitiye akamaro.
NDUNGUTSE Callixte ni urubyiruko, avuga ko iki kigo kizafasha urubyiruko rukunda siporo kubona amahirwe yo kwigaragaza dore ko mbere wasangaga babura aho gukinira, ndetse naho bagaragariza impano zabo.
Yagize ati: “Twishimiye iki kigo kuko kigiye kudufasha kubona ahantu heza ho gukorera siporo no kwidagadura. Turizera ko kizadufasha guteza imbere impano zacu no kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru.”
HABUMUGIZA Eliezel na we avuga ko iki kigo kizabafasha nk’urubyiruko guhurira hamwe, gukora siporo no kungurana ibitekerezo.
Yagize ati:* “Ni byiza kuba tubonye ikigo nk’iki, kuko urubyiruko ruzajya ruhurira hamwe, tugakora siporo kandi tukungurana ibitekerezo. Turifuza ko ibikorwa bizajya bihakorerwa bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere urubyiruko.”*
Iki ni ikibuga cya basketball
Ababyeyi bavuga ko kizafasha urubyiruko kwirinda ingeso mbi
Ababyeyi na bo bavuga ko iki kigo ari amahirwe akomeye ku rubyiruko, kuko kubona ahantu ho kwidagadurira no gukorera siporo bishobora kurufasha gukoresha neza igihe cyarwo no kwirinda ingeso mbi.
NYIRASIKUBWABO Marita ni umubyeyi avuga ko iki kigo kizafasha urubyiruko kwidagadura no kwiteza imbere.
Yagize ati: “Turishimira ko urubyiruko rwabonye ahantu ho gukorera siporo no kwidagadurira. Twizeye ko iki kigo kizajya kibafasha gukoresha igihe neza, kikarufasha kwirinda ingeso mbi no guteza imbere impano zarwo.”
MUNYEMANA Aloys na we avuga ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza gushyigikirwa kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Ni byiza ko urubyiruko rugira ibibuga n’ahantu ho kwidagadurira. Turifuza ko iki kigo kizajya gikoreshwa neza, kigafasha urubyiruko kwiga siporo, kugaragaza impano no kwiteza.”
Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu karere ka Huye, Muhawenimana Vestine avuga ko iki kigo cyubatswe mu rwego rwo gufasha urubyiruko, gukunda no kwitabira siporo bikanafasha mu kubona impano zitandukanye ziri mu rubyiruko .
Yagize ati: “Iki kigo cy’urubyiruko cyubatswe mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukunda no kwitabira siporo no kubasha kubona impano zitandukanye ziri mu rubyiruko. Mbere wasangaga hari abafite impano zitandukanye ntibamenyekane bitewe no kutabona aho bakorera ngo tubamenye. Harimo ibibuga bitandukanye icy’umupira w’amaguru (Football), Basketball na Volleyball, kandi buri wese yemerewe kugikiniraho.”
Uretse imikino itandukanye Muhawenimana Vestine akomeza avuga ko iki kigo kizajya gifasha urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Huye, ndetse n’ahandi kwidagadura no kuhigira umuco nyarwanda, na gahunda y’Intore mu biruhuko.
Yagize ati:* “Iki kigo kizajya gifasha urubyiruko kugira umwanya mwiza wo gukoresha mu kwidagadura no guteza imbere impano zarwo.”*
Uyu mukozi avuga ko Akarere ka Huye gafite gahunda yo gukomeza kubaka ibibuga mu mirenge itandukanye, mu rwego rwo guteza imbere siporo no kugaragaza impano zikizamuka.
Iki kigo cy’urubyiruko cyuzuye gitwaye ingengo y’imari ya miliyoni 236Frw asaga.
Cyubatswe ku bufatanye bwa LODA Rwanda n’Akarere ka Huye, binyuze mu mushinga wa Rwanda Urban Development Project (RUDP), ku nkunga ya Banki y’Isi.
Icyo ni ikibuga cya football Iki kigo cyatwaye arenga miliyoni 230Frw
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 536 words · 3 min read
- Published
- November 8, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke