Kuki Elie Mokono atarakinira Rayon Sports?
AI summary
Nyuma y’uko asinye amasezerano ndetse akagera mu Rwanda aje gutangira akazi, umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Elie Mokono hakomeje kwibazwa impamvu atarakinira iyi kipe umukino n’umwe nyamara atarwaye.
Tariki ya 14 Kanama 2026, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Elie ‘Eldinho’ Mokono ukina hagati, ukomoka i Burundi. Ni umukinnyi abamuzi bahamya ko azaha ibyishimo abakunzi ba Murera bitewe n’urwego rwe.
Gusa n’ubwo Mokono yatangiye imyitozo muri iyi kipe yo mu Nzove, nta mukino n’umwe arayinira nyamara nta mvune yigeze agira.
Nyuma y’uko uyu mukinnyi asinyiye Rayon Sports, haciyemo imikino ya gicuti ibiri irimo uwa Mathare United yo muri Kenya n’uwa Al Ahli Wad Madani yo muri Sudani y’Epfo.
Haciyemo kandi imikino ibiri Nyafurika ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun [Atari yemerewe gukina] ndetse n’uwa Super Coupe 2026 ndetse n’umwe wa Shampiyona ubwo iyi kipe yanganyaga na Sunrise FC igitego 1-1 ariko nta n’umwe uyu mukinnyi yigeze akina.
Amakuru ava hafi ya Eldinho wanahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi, avuga ko uyu mukinnyi icyamubujije gukinira ikipe ye ari uko atarahabwa amafaranga yose yaguzwe [signing fee].
Uretse we kandi, na mugenzi we ukina mu bwugarizi, Mohamed Quattara ukomoka muri Côte d’Ivoire, ntabwo abasha gukinira iyi kipe kubera imvune bivugwa ko yagiriye ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove. N’ubwo ariko havugwa ko yagiriye imvune mu myitozo y’ikipe, andi makuru avuga ko yaje mu Rwanda ayifite ahubwo hakabaho kuyitoneka.
Mu ijonjora rya kabiri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, Murera izakina na Black Bulls yo muri Mozambique. Izasezerera indi, izahita ikatisha itike yo kuzakina amatsinda y’uyu mwaka.
Elie Mokono ntarakinira Rayon Sports kuva yayisinyira Mohamed Quattara ni myugariro mushya wa Murera utarayikinira umukino n’umwe Eldinho we yatangiye imyitozo n’ubwo nta mukino n’umwe arakina
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 284 words · 1 min read
- Published
- September 21, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke