Bukayo Saka yafashije umwanya uvuka mu Rwanda
Rutahizamu wa Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka yagarutse ku nkuru y’umwana uvuka mu Rwanda yafashije kugera ku nzozi ze.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Ukwakira 2027, ni bwo i Londeres mu Bwongereza habereye umuhango wo guhemba abakinnyi ndetse n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2025-26, aho muri buri cyiciro, uwahize abandi ahembwa igihembo gikoze muri zahabu.
Bukayo Saka ukinira Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yahawe igihembo kizwi ku izina rya ‘Sócrates Award 2026’ gihabwa uwagize uruhare mu bikorwa by’ubigiraneza.
Bukayo yakoze ku mitima ya benshi ubwo iki gihembo maze agasoma ubutumwa bwa Biringiro w’Umunyarwanda ufite imyaka 14, wafashijwe kongera kubona neza nyuma y’igihe yari amaze afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso.
Ubusanzwe, Sócrates Award ni igihembo gitangwa mu birori bya Ballon d’Or, kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi no gufasha sosiyete.
Ubwo uyu mukinnyi yahabwaga iki gihembo, yifuje ko mu mwanya we utibanda ku byo yakoze gusa, ahubwo yawukoresheje mu kumvikanisha ijwi ry’umwe mu bana ibikorwa bye byafashije.
Yagarutse ku nkuru y’urugendo rwa Byiringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza ubwo yari afite imyaka 12.
Ubutumwa bwa Byiringiro ubu umaze kugira imyaka 14, bwagaragaje ingorane yahuye na zo mu myigire ye no mu buzima bwe bwa buri munsi, ndetse n’icyizere yagize nyuma yo kuvurwa.
Byiringiro yatangiye guhuma afite imyaka 12 ndetse mu cyaro iwabo mu Rwanda hakaba nta mashanyarazi yahabaga, ndetse ubuzima bubakomereye.
Uyu mwana yagaragaje ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nyamara we yarifuzaga kubaho nk’abandi bana.
Ati “Ndi ku ishuri nta bwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”
Byiringiro yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.
Ati “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”
Nyuma yo kuvurwa, Byiringiro yongeye kugira icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu w’Icyongereza.
Ati “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”
Mu butumwa bwe, Saka yagereranyije izo nzozi n’iz’abari bitabiriye ibirori bya Ballon d’Or bari bafite bakiri bato, agaragaza ko na we yumva ashobora kuzagera aho yifuza kugera mu buzima bwe.
Bukayo yagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango itandukanye yo mu Bihugu nka Kenya, u Rwanda, Maroc, Nigeria, Tanzania n’ahandi. Aha hose yagiye agira uruhare mu gutuza imiryango itari yifashije, kubona ubuvugizi butandukanye n’ibindi.
Bukayo Saka yagarutse ku nkuru ya Byiringiro, yakoze ku mitima ya benshi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 458 words · 2 min read
- Published
- October 28, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke