U Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano
U Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu, azibanda ku kongerera imbaraga inzego z’imitegekere ndetse no kwegereza abaturage ubuyobozi mu kugira Liberia ibereye abaturage.
Yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, hagati y’Ikigo Rwanda Cooperation ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Liberia.
Mu gikorwa cyo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego z’imitegekere no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Liberia, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation), Richard Niwenshuti yavuze ko “Liberia isanzwe ikorana n’u Rwanda mu buryo bwo kungurana ubumenyi.”
U Rwanda rumaze kwakira amatsinda 22 aturutse muri Liberia, aho arugiriramo ingendo zo kwigira kuri gahunda zitandukanye rwashyizeho mu kwishakamo ibisubizo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije wa Liberia, Edward Mulbah, yavuze ko “hari byinshi mu miyoborere iki gihugu kimaze kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’imikoreshereze ya serivisi z’ikoranabuhanga zirimo Irembo.”
U Rwanda na Liberia bisanzwe ari inshuti ndetse bifatanya mu nzego zitandukanye*.*
Ku wa 17 Nzeri 2024, u Rwanda na Liberia basinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo iya politiki, ubufatanye bw’Inteko Zishinga Amategeko, uburezi (aho abanyeshuri bo muri Liberia biga muri kaminuza zo mu Rwanda), n’izindi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza wa ndetse no mu bijyanye na siporo ibihugu byombi bikaba byarahuye mu mikino itandukanye nko mu majonjora yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON 2027) muri Nzeri 2026.
Impande zombi zemeranyije ubufatanye
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 228 words · 1 min read
- Published
- November 10, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke