Root Foundation yashimiye abana yateye inkunga basoje ayisumbuye
AI summary
Umuryango wa Root Foundation washimiye abana ufasha mu myigire batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, bamwe muri bo basaba ko ubwo bufasha bwakomereza no muri kaminuza.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, Root Foundation yashyikirije ibihembo abana yateye inkunga mu myigire yabo barangije amashuri yisumbuye batsinze neza ibizamini bya Leta.
Muri abo bana harimo Bigirimana Patrick wize muri Muhabura Polytechnic Integrated College, wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu banyeshuri bize ubukerarugendo.
Bigirimana yavuze ko ubufasha yahawe na Root Foundation, inama z’abarezi n’umuhate yagize byamufashije gutsinda neza.
Yasabye urubyiruko kugira intego no kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko bishobora kubangamira imitekerereze no kubabuza kugera ku byo bifuza.
Ati: “Biradindiza cyane, bikavangira imitekerereze kandi bikatubuza kugera ku ntego twifuza.”
Yavuze kandi ko abanyeshuri bakwiye gusubiramo amasomo no kubaza abarimu ibyo batumva, na we akazakomereza kuri uwo murongo muri kaminuza.
Bigirimana yatanze ubuhamya bw’imyigire ye, ashimira Root Foundation n’ababyeyi be
Nyiraminani Vestine, umubyeyi w’umunyeshuri waje mu ba mbere ku rwego rw’igihugu, yavuze ko Root Foundation yagize uruhare mu burezi no mu burere bw’umwana we.
Yasabye uyu muryango gukomeza gufasha abana barangije amashuri yisumbuye kubona amahirwe yo gukomeza muri kaminuza.
Ati: “Urugendo rwabo rwo kwiga ruracyakomeje. Turifuza ko mwakomeza kubafasha no muri kaminuza, kugira ngo bakomeze kwiga no kubaka ejo hazaza heza.”
Umuyobozi wa Root Foundation, François Dunia, yabwiye UMUSEKE ko intsinzi y’abo bana ari umusaruro w’ubufasha bahabwa n’uburere bubatoza kugira intego no guha agaciro uburezi.
Dunia yavuze ko bamwe mu bana bagera muri Root Foundation baba barahuye n’ubukene cyangwa amakimbirane yo mu miryango, ibituma bamwe bava mu ishuri.
Ati: “Iyo habonetse uburyo bwo gukumira ibyo bibazo, umwana akomeza kwiga, akagira icyizere cy’ejo hazaza kandi akazavamo umuntu w’ingirakamaro ku muryango no ku gihugu muri rusange.”
Root Foundation ifasha abana kuva mu mihanda
Root Foundation ifasha abana batishoboye, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye cyangwa itabanye neza, bamwe muri bo bakaba barahungiye mu mihanda bashaka ubufasha.
Uyu muryango ufite icyicaro mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, ukorana n’abana n’ababyeyi mu kubafasha gusubira ku ishuri, guteza imbere impano zabo no gukomeza amashuri.
Root Foundation yashinzwe na Cheez Muragwa na Patrick Kiruhura, itangira ibikorwa mu 2012.
Kuva icyo gihe, imaze gufasha abana 1,500 kubona uburezi, aho abarenga 50 muri bo bakomeje muri kaminuza.
Nyiraminani yagaragaje ko uyu muryano wamufashije kurera umwana we w’umukobwa kugeza abonye intsinzi ishimishije Umuyobozi wa Root Foundation, François Dunia
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 400 words · 2 min read
- Published
- September 28, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke