Abasifuzi b’Abanyarwanda bashobora kugirwa mpuzamahanga
Mu gihe igihe icyo ari cyo cyose hashobora kuboneka imyanya y’abasifuzi b’Abanyarwanda bagirwa mpuzamahanga bagahabwa ibirango by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], hari abahanzwe amaso ndetse bafite amahirwe menshi kurusha bagenzi babo.
N’ubwo byacecetswe, ariko muri Komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], harimo bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bashobora gutakaza ibirango bya FIFA [FIFA Badges].
Bivugwa ko hari abasifuzi mpuzamahanga bashobora kuba baratsinzwe ibizami bijyanye n’akazi bakora [Test physique] ndetse bamwe bajya no mu bihugu by’abaturanyi baratsindwa.
Ubusanzwe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, abasifuzi mpuzamahanga cyo kimwe n’abandi, bakora ibi bizami kugira ngo bagaragaze ko umubiri ugifite imbaraga zo kuzasifura uko bikwiye.
Iyo utsinzwe icyo kizami, hari igihe uhabwa amahirwe yo kuzasubiramo ukoreye mu bindi bihugu bitaragikora, watsinda ugahabwa amahirwe yo gushyirwa ku rutonde rw’abazasifura muri uwo mwaka w’imikino muba mugiye kwinjiramo.
Mu gihe bivugwa ko hari abashobora gutakaza ibyo birango bya FIFA uyu mwaka, UMUSEKE wagerageje kwegeranya amazina y’abahita babyungukiramo bahabwa amahirwe yo kubasimbura kurusha abandi.
Abasifura hagati bahabwa amahirwe kurusha abandi, ni batatu.
Kayitare David.
Ni umusifuzi ukiri muto ndetse ugiye kwinjira mu mwaka we wa kane asifura mu cyiciro cya mbere. Mu gihe gito amaze asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, yagaragaje ko afite ubuhanga budasanzwe ndetse ajyana n’igihe.
Mu 2023, Kayitare yari mu basifuzi basifuye CECAFA y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 18 ari kumwe na Rulisa Patience na Ndayisaba Saidi.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu musore uherutse gusoza amashuri y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ari mu bahabwa amahirwe mu gihe haba habonetse umwanya wo kuzamura umusifuzi mpuzamahanga.
Kayitare niwe wa mbere wayoboye ‘Derby y’i Nyarugenge’ ari muto Azwiho kugira igitsure gikakaye mu mikino ayobora
Nshimiyimana Rémy Victor.
Ni umusifuzi w’imyaka 28, ugiye kwinjira mu mwaka we wa kane asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Victor ari mu basifuzi beza bo hagati, cyane ko azwiho gufata ibyemezo bikakaye mu mikino ayobora. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko mu gihe haboneka umwe mu basifuzi mpuzamahanga bakwamburwa icyo kirango cya FIFA, uyu ari mu batekerezwaho cyane nk’uwahita agirwa mpuzamahanga.
Nshimiyimana Rémy Victor ari mu beza bashobora kuzabona ikirango cya FIFA Nawe azwiho gufata ibyemezo bikakaye mu mikino ayobora
Hakizimana Osai.
Ni umusifuzi ukiri muto, ndetse agiye kwinjira mu mwaka we wa kabiri asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere. Abamuzi neza bahamya ko ari zahabu iri muri Komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Osai ari mu beza batekerezwaho mu gihe azaba yujuje imyaka yo kwambara ikirango cya FIFA, cyane ko akiri munsi y’imyaka 25 kandi nta wacyambara atarayuzuza.
Dushimimana Eric.
Ni umusifuzi umaze kugira uburambe muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ndetse abayikurikira bahamya ko ari umwe mu bakwiye guhabwa ikirango cya FIFA kimwemerera kumpa mpuzamahanga.
Eric ni umwe mu bazwiho gufata ibyemezo bikakaye mu mikino ayobora, atitaye ku buremere bwabyo cyangwa ingaruka zaba nziza cyangwa mbi bitewe n’ikipe yabifatiye.
Dushimimana Eric ari mu beza basifura hagati mu kibuga
Abasifura ku ruhande bahabwa amahirwe kurusha abandi.
Mugisha Bonheur Fabrice.
Ni umusifuzi muto w’igitambaro ariko ufite ubuhanga bwo ku rwego hejuru. Agiye kwinjira mu mwaka we wa kane ari gusifura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Abamuzi, bahamya ko nawe azwiho gufata ibyemezo bikomeye mu mikino ayobora n’ubwo afite imyaka 25. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko nawe ari mu batekerezwaho mu gihe haboneka umwanya mu basifuzi mpuzamahanga bo ku ruhande.
Mugisha Bonheur Fabrice ari mu bato basifura ku ruhande neza
Nsabimana Patrick.
Ni umwe mu basifuzi bari hejuru y’imyaka 25 ugiye kwinjira mu mwaka we wa kane asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere.
Patrick ni umwe mu basifuzi b’igitambaro b’abahanga u Rwanda rufite, cyane ko nawe ari muri bake bafata ibyemezo bikomeye mu mikino ayobora. Uyu ni umwe mu bakwiye kuba bahabwa amahirwe mu gihe haboneka ikirango cya FIFA.
Nsabimana Patrick ni umwe mu beza b’abanyagitambaro u Rwanda rufite
Maniragaba Valerie.
Ni umwe mu basifuzi bo ku ruhande bafite uburambe kandi bazwi gufata ibyemezo bikakaye mu mikino bayoboye. Maniragaba ari mu basifuzi bamaze kugira uburambe bumwemerera gutekerezwaho mu gihe haboneka umwanya w’umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande.
Maniragaba Valerie
Ntirenganya Elie.
Ni umusifuzi ukiri muto ariko uri mu bamaze gushimangira ko ari mwiza mu basifura ku ruhande.
Elie ari kwinjira mu mwaka we wa Gatatu asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko abareba Shampiyona ndetse n’amakuru ava mu barium be [ba Komiseri], avuga ko ari zahabu u Rwanda rubitse.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko igihe icyo ari cyo cyose hashobora kuba impinduka ku basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rusanzwe mu cyiciro cy’abagabo.
Kuri ubu mpuzamahanga b’abagabo bahari, ni Twagirumukiza Abdulkarim, Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Nsabimana Céléstin, Uwikunda Samuel na Rulisa Patience. Abo ku ruhande ni Karangwa Justin, Habumugisha Emmanuel, Ishimwe Didier, Ndayisaba Said, Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ na Mugabo Eric.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 774 words · 4 min read
- Published
- October 3, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke