Taekwondo: Mu Rwanda habereye irushanwa mpuzamahanga ry’abana
Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Taekwondo n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Hill Top Hotel na AOS Rwanda, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abana batarengeje imyaka 15 mu mukino wa Taekwondo.
Iyi mikino yebereye kuri Hill Top Hotel, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026 guhera Saa Mbiri za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’amanywa.
Abana bari munsi y’imyaka 15 bo mu bihugu birimo u Rwanda rwaryakiriye, Kenya na Uganda, ni bo baryitabiriye. Muri aba bana, harimo n’abaturutse mu nkambi ya Kiziba n’iya Mahama mu rwego rwo guha amahirwe abana bose.
Amakipe 20 yo muri ibyo Bihugu bitatu, ni yo yari yitabiriye iri rushanwa ryiswe ‘East Africa Cadets Taekwondo Championships 2026’.
Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda [RTF], ryateguye iri rushanwa, hagamijwe gufasha abakiri bato kugaragaza impano bifitemo mu kuwukina no gutera akanyabugabo abana b’impunzi mu kugaragaza impano bifitemo.
Ibyiciro barushanyijwemo, birimo Kyorugi [kurwana] na Poomsae [imyiyereko y’ubuhanga].
Ni irushanwa ryarangiye u Rwanda rwihariye imidari, cyane ko ri na rwo rwari rufitemo amakipe menshi [16].
Ikipe ya Rwamagana Sure We Can, ni yo yegukanye umwanya wa mbere w’iri rushanwa nyuma yo guteranya amanota yose yakorewe mu byiciro barushanyijwemo. Yakurikiwe na Kiziba Taekwondo Academy yo mu nkambi ya Kiziba mu gihe Dream Taekwondo Club, yafashe umwanya wa gatatu.
Kubona umwanya wa kabiri ku kipe yo mu nkambi ya Kiziba, byagaragaje ko no mu mpunzi harimo abana bafite impano zo gukina imikino itandukanye ahubwo ko baba bakwiye gushyigikirwa kugira ngo zibyazwe umusaruro.
Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo.
Manzi Rica wa Eagle Star World Taekwondo, ni we wahize abandi mu cyiciro cy’abakobwa mu gihe Itangishaka Mugisha wa Dream Taekwondo Club, ari we witwaye neza mu cyiciro cy’abahungu.
Hahembwe kandi umutoza mwiza, wabaye Tuyisenge Badru wa Kiziba Taekwondo Academy, maze umusifuzi wahize abandi yabaye Ngiriyaremye Danny.
Nyuma yo gusoza irushanwa, inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’Igihugu, zafashe umwanya wo kugira ubutumwa zitanga aho abana bibukijwe ko ari bo bagomba kubaka u Rwanda rw’ejo.
Bibukijwe kandi ko kugira impano ari kimwe no kuyibyaza umusaruro ari ikindi. Aba bana bibukijwe gukomeza kurangwa n’Indangagaciro z’Ubunyarwanda kugira ngo zibafashe kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, bwashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iri rushanwa ribe.
Abana bagaragaje impano bifitemo Polisi y’Igihugu yahatangiye ubutumwa Ni imikino yahuje abakiri bato Imigeri yavuzaga ubuhuha Imikino yahuje abari munsi y’imyaka 15 Hatanzwe ibihembo birimo gushima abakoze neza Bagaragaje ko bifitemo impano muri uyu mukino Kenya yari ihagarariwe Ni irushanwa mpuzamahanga ryahuje bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati Ni abana bahaye ibyishimo abaje kureba iyi mikino Abanya-Uganda hari imidari begukanye Ikipe ya Rwamagana Sure We Can yahize izindi Bagaragaje ubuhanga mu gutera imigeri Abahize abandi babishimiwe Hari umubare munini w’abana bitabiriye iri rushanwa Abasifuzi Ibyishimo byari byinshi ku bahize abandi Hanabayeho icyiciro cyo kwiyerekana Imyiyereko mu buhanga Abana bagaragaje ubuhanga mu kwiyerekana Abahize abandi mu byiciro bitandukanye, bambitswe imidari Ni imikino yabayemo imyiyereko y’ubuhanga
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 496 words · 2 min read
- Published
- October 20, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke