Muhanga: Umuturage yabyutse asanga moto yaraje mu nzu bayibye
Muhanga: Umuturage witwa Nemeyimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko yakangutse asanga abajura bamutwaye moto. Byabereye mu Mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye. Nemeyimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko mu ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rwe bica amadirishya n’urugi rwo ku muryango, bajyana moto ye. Nemeyimana avuga ko atigeze yumva urusaku rwabo cyangwa bahonda […]
Muhanga: Umuturage witwa Nemeyimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko yakangutse asanga abajura bamutwaye moto.
Byabereye mu Mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye.
Nemeyimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko mu ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rwe bica amadirishya n’urugi rwo ku muryango, bajyana moto ye.
Nemeyimana avuga ko atigeze yumva urusaku rwabo cyangwa bahonda amadirishya n’urugi, kuko yakangutse saa kumi za mu gitondo ashaka kujya mu kazi, ageze aho iyo moto iparikwa asanga ntayo.
Ati: “Nasanze bishe amadirishya bangiza n’urugi rwo ku muryango bayitwaye.”
Nemeyimana akomeza avuga ko yahise ajya kuri Polisi na RIB biherereye mu Murenge wa Nyamabuye ababwira ikibazo yahuye nta cyo, bamutuma ibyangombwa cy’Inzego z’Ibanze kigaragaza uko ikibazo cy’ubwo bujura cyagenze, akaba yabitanze kugira ngo bamufashe gukurikirana abo bajura.
Nemeyimana avuga ko amafaranga yavaga kuri iyi moto ari yo yamufashaga kwishyurira abanyeshuri no gutunga Umuryango we.
Uyu muturage avuga ko mbere yuko akoresha amafaranga iyi moto yinjiza, yabanzaga gukuraho ay’inguzanyo Banki yamuhaye asigaye akaba ariyo akoresha akemura ibibazo byo mu rugo rwe.
Nemeyimana yavuze ko iyi moto ayimaranye imyaka 2 akavuga ko yayiguze miliyoni ebyeri y’amafaranga y’uRwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko bagiriye Inama uyu muturage yo gutanga ikirego kugira ngo Inzego zikurikirane ikibazo cye
Gusa Umuvugizi avuga ko Nemeyimana yarangaye aha icyuho Abajura, kuko yasize urufunguzo mu rugo rw’inzu atuyemo, arekeramo n’urufunguzo rwa moto.
Ati: “Kujya mu nzu ugakinga warangiza ukarekera imfunguzo mu rugi ni ikosa rikomeye.”
Akirangiza gutanga ikirego iperereza ryahise ritangira.
CIP Hassan avuga ko abaturage bakwiriye kujya bafunga inzugi n’ibinyabiziga, bakibuka gukuramo imfunguzo.
Polisi kandi iragira inama abibwira ko bagomba gutungwa n’iby’abandi kureka iyo myitwarire, bagakura amaboko mu mifuka bagakora.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 278 words · 1 min read
- Published
- November 10, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke