Polisi yataye muri yombi abibaga insinga na mubazi z’amazi
Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali,yataye muri yombi abantu barindwi bibaga ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi birimo insinga ndetse na mubazi z’amazi.
Polisi ivuga ko aba bafashwe tariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka,bafatirwa mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga, mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ivuga ko aba uko barindwi bibaga insinga, bazicukuye aho zinyura ku butaka, aho bafashwe bamaze gutaburura insinga zifite ibiro birenga 90, banafatanywe kandi mubazi z’amazi 13 bibye mungo z’abaturage.
Mu murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Kamashashi mu Mudugudu w’Umucyo ahari kwagurwa umuhanda wa Kanombe hafatiwe abagabo batanu , bamaze kwiba ibyuma bifite uburemere bw’ibiro 15 bagiye kubigurisha ibizwi nka (Scrap).
Polisi ivuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo.
Mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Murinja mu Mudugudu wa Runyoni, Polisi ifatanije n’izindi nzego yafashe abagabo babiri, bafite insinga z’amashanyarazi bibye birenga ibiro 70 ndetse na mubazi z’amazi 13 bibye mu ngo z’abaturage.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Gahanga ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Polisi yaburiye abakora ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo, ivuga ko batazihanganirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris ati “
Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse n’ibyamazi kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu, ndetse n’abaturage, abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bishora mu bikorwa byo kwangiza insinga z’amashanyarazi zica mu butaka no mu kirere.”
Polisi y’ u Rwanda yihanangirije abacuruzi bagura insinga zibwe kuko aribo batiza umurindi ubu bujura, nabo bafatwa nk’abajura.
Aba bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi na mubazi z’amazi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 267 words · 1 min read
- Published
- November 9, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke