Congo: ‘Aba-GP’ 27 bakatiwe urwo gupfa
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwatakiye urwo gupfa abasirikare 27 bo mu Mutwe Urinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu ( Aba-GP) nyuma yo kubahamya ibyaha by’ubugwari no gusuzugura amabwiriza.
Ni urubanza rwarimo abasirikare 112 bo muri Batayo ya 21 izwi ku izina rya Simba mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ubushinjacyaha bubashinja kuva no guta ibirindiro bari bategetswe kurinda ku misozi ya Malimba na Masangu, aho bari bashyizwe mu ijoro rya tariki 22 na 23 Kanama 2026 ngo barinde imisozi ikikije Umujyi wa Uvira.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 2 Ukwakira 2026 mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Uvira, Urukiko rwahamije abasirikare 27 ibyaha by’ubugwari imbere y’umwanzi ndetse no gusuzugura amabwiriza, rutegeka ko bahanishwa igihano cy’urupfu.
Abandi 54 bo bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu muri gereza nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusuzugura amabwiriza bahawe.
Abandi basirikare 10 bakatiwe igihano cy’imirimo y’agahato mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusuzugura.
Mu gihe abandi 21 barimo abagore batanu babaye abere.
Si ubwa mbere abasirikare muri Congo bahanishijwe igihano cy’urupfu. Inkiko za Gisirikare zo mu Burasirazuba bwa Congo zikunze guhamya ibyaha by’ubugwari abasirikare batsinzwe n’Inyeshyamba za AFC/M23 ku mirongo y’urugamba.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 199 words · 1 min read
- Published
- October 3, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke