Umugabo akekwaho kwica umugore amusanze aho yari yamuhungiye
Huye: Ingabire Joselyine w’imyaka 35, wo mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, bikekwa ko yishwe n’umugabo we amusanze mu rugo kwa nyina yari yarahungiyemo kubera amakimbirane bari bafitanye.
Amakuru avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi yarahukanye, akaba yari yaragiye kuba kwa mama we kugira ngo ahunge amakimbirane yari afitanye n’umugabo we. Ni muri urwo rugo bivugwa ko umugabo we yamusanze aramwica.
MUKANDEKEZI Francine, nyina wa nyakwigendera, avuga ko umukobwa we yari asanzwe abana mu makimbirane n’umugabo we, ndetse akaba yari amaze iminsi yarahukanye.
Yagize ati: “Umukobwa wange yari amaze iminsi yarahukanye kubera ibibazo yari afitanye n’umugabo we. Yaje kuba mu rugo iwanjye, ni ho yamusanze aramwica. Turasaba ko uwabigizemo uruhare ahanwa by’intangarugero.”
Abaturanyi ba nyakwigendera na bo bavuga ko bababajwe n’urupfu rwe, bakavuga ko amakimbirane yari asanzwe hagati y’uyu muryango yari azwi.
Umulisa Emelance, umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yagize ati: “Birababaje kubona umuntu apfa muri ubu buryo, bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu muryango wabo. Ni ibintu bibabaje kandi twifuza ko abantu bajya bashaka ibisubizo by’ibibazo byabo mu mahoro.”
Undi muturanyi yagize ati:* “Turasaba ko uwakekwaho kwica nyakwigendera akurikiranwa n’amategeko, kandi ubutabera bugakora akazi kabwo kugira ngo ibyabaye bitazongera.”*
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi ikimara kumenya iby’uru rupfu yahise ihagera ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati: “Polisi ikimara kumenya aya makuru yahise ihagera ifatanyije na RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mugore. Ukekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi yarafashwe, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.”
Nyakwigendera Ingabire Joselyine asize umwana umwe.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 275 words · 1 min read
- Published
- November 10, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke