Hagiye gutangwa ibihembo bya Rwanda Icon Awards ku nshuro ya mbere
AI summary
Mu Rwanda hatangijwe Rwanda Icon Awards, ibihembo bishya bigamije gushimira abantu n’ibigo byitwaye neza mu guteza imbere imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo.
Ibi bihembo byatangijwe ku wa 25 Nzeri 2026, aho abategura babigaragaje nk’urubuga ruzahuza abamaze kumenyekana n’abanyempano bakizamuka mu ngeri zitandukanye.
Ku nshuro ya mbere, Rwanda Icon Awards 2026 izatanga ibihembo mu byiciro 58, birimo umuziki, sinema, urwenya, imideli, itangazamakuru, ibikorwa byo kuri murandasi na siporo.
Mu byiciro by’umuziki harimo Umuhanzi w’Umwaka, Indirimbo y’Umwaka, Album y’Umwaka ndetse n’icyiciro cy’indirimbo nziza mu mashusho, n’ibindi.
Muri sinema, ibihembo bizatangwa mu byiciro birimo Best Actor, Best Actress, Best Film, Best Series na Best Director.
Rwanda Icon Awards 2026 izagira ibyiciro byibanda ku bakora ibikorwa by’imyidagaduro kuri murandasi, birimo Content/TikTok Creator of the Year, YouTube Channel of the Year na Best Podcast.
Mu bijyanye n’imideli, hazatangwa igihembo cya Fashion Designer of the Year, mu gihe abanyamakuru bazahatanira igihembo cy’Umunyamakuru w’Umwaka.
Siporo na yo yashyizwe mu ngeri zizahabwa umwanya muri Rwanda Icon Awards 2026.
Abategura ibi bihembo bavuze ko hazibandwa ku mikino irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball, aho amakipe, abakinnyi ndetse n’abatoza bazashimirwa mu ruhame.
Mu byiciro byihariye harimo Icon Sportsman of the Year na Icon Sportswoman of the Year, bigamije gushimira abakinnyi b’abagabo n’abagore bagize uruhare mu guteza imbere siporo.
Ben Rurangirwa, umunyamwuga muri sinema Nyarwanda akaba ari na we watekereje ku itangwa rya Rwanda Icon Awards, yavuze ko ibi bihembo bitazibanda gusa ku mazina asanzwe azwi.
Yagaragaje ko hazanahabwa umwanya abanyempano bakizamuka bafite ibikorwa bifite umwihariko.
Ati: “Ni urubuga rugamije gushimira ibikorwa by’indashyikirwa, guteza imbere impano no kurushaho guhuza abafite uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo.”
Ben Rurangirwa yavuze ko mu gihe cya vuba hazatangazwa amazina y’abazatoranywa mu byiciro bitandukanye, uburyo bwo gutora ndetse n’igihe umuhango wo gutanga ibihembo uzabera.
Rwanda Icon Awards 2026 yiyongereye ku bikorwa bigamije guteza imbere no kumenyekanisha impano nyarwanda, mu gihe imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo bikomeje kuba inzego zifite uruhare mu mibereho n’ubukungu bw’u Rwanda.
**
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW**
Follow the story
About this article
- Length
- 326 words · 2 min read
- Published
- September 26, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke