Kirasa Alain yarokotse impanuka ikomeye
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain yakoze impanuka ikomeye ubwo yatahaga agana iwe i Nyamirambo ahazwi nko kwa ‘Mutwe’, ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.
Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026 mu masaha ya Saa yine n’igice z’ijoro.
Abahaye amakuru UMUSEKE, bavuze ko uyu mutoza ubwo yari atashye yitwaye mu modoka, yitambitswe n’umumotari mu gihe agerageje kumuhunga, imodoka ihita yiyubika ariko ntiyatwara ubuzima bw’uyu mutoza ndetse n’undi uwo ari we wese.
Twagerageje kuvugisha Kirasa ngo tumenye niba yaba yakomeretse byo kujya kwa muganga, ariko ntabwo yitabye telefoni yacu igendanwa.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Gorilla FC ifite umukino wa Shampiyona w’umunsi wa Gatandatu iza kuba yakiriyemo Amagaju FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni impanuka yabereye ahazwi nko kwa ‘Mutwe’ i Nyamirambo
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 132 words · 1 min read
- Published
- October 23, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke